1
Luka 10:19
Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu
KBNT
Dore mbahaye ububasha bwo kuribata inzoka na za manyenga, n’ubwo gutsinda umwanzi wese kandi nta kizashobora kubahuganya.
አወዳድር
{{ጥቅስ}} ያስሱ
2
Luka 10:41-42
Ariko Nyagasani aramusubiza ati «Marita, Marita, uhagaritse umutima kandi urahihibikanywa na byinshi; nyamara ibya ngombwa ni bike, ndetse ni kimwe gusa. Mariya rero yahisemo umugabane mwiza, udateze kuzamwamburwa.»
3
Luka 10:27
Undi aramusubiza ati «Uzakunde Nyagasani Imana yawe, n’umutima wawe wose, n’amagara yawe yose, n’imbaraga zawe zose, n’ubwenge bwawe bwose , kandi uzakunde mugenzi wawe nk’uko wikunda.»
4
Luka 10:2
Arababwira ati «Imirima yeze ni myinshi, ariko abasaruzi ni bake; nimusabe rero Nyirimyaka yohereze abasaruzi mu mirima ye.
5
Luka 10:36-37
Muri abo uko ari batatu, uwo ukeka ko ari mugenzi w’uwaguye mu gico cy’abajura ni uwuhe?» Umwigishamategeko arasubiza ati «Ni uwamugiriye impuhwe.» Yezu aramubwira ati «Genda, nawe ugenze utyo.»
6
Luka 10:3
Ngaho nimugende; dore mbohereje nk’abana b’intama mu birura.
ቤት
መጽሐፍ ቅዱስ
እቅዶች
ቪዲዮዎች