1
Abehebureyi 9:28
Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu
KBNT
ni na ko Kristu yatuweho igitambo rimwe rizima kugira ngo avaneho ibyaha by’abantu batabarika, nyuma akazaza ubwa kabiri, bitagifite amahuriro n’icyaha, azaniye uburokorwe abamutegereje bose.
አወዳድር
{{ጥቅስ}} ያስሱ
2
Abehebureyi 9:14
nk’amaraso ya Kristu wituye Imana ho igitambo kitagira inenge ku bwa Roho Uhoraho, yo azarushaho ate gusukura umutima wacu, awukiza ibikorwa bitera urupfu, ngo dushobore gusingiza Imana Nzima?
3
Abehebureyi 9:27
Nk’uko kandi umuntu wese yagenewe gupfa rimwe rizima, nyuma agacirwa urubanza
4
Abehebureyi 9:22
Bityo, nk’uko Amategeko abivuga, hafi ya byose bisukurishwa amaraso, maze ntihabe ibabarirwa ry’ibyaha, hatabanje kumenwa amaraso.
5
Abehebureyi 9:15
Ni cyo gituma Kristu yabaye ishingiro ry’Isezerano rishya, kuko yapfiriye gukiza ibicumuro by’abari bakigengwa n’Isezerano rya mbere, kandi ngo abatowe bazahabwe umurage w’iteka wabasezeranijwe.
ቤት
መጽሐፍ ቅዱስ
እቅዶች
ቪዲዮዎች