1
Abanyefezi 2:10
Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu
KBNT
Koko rero, Imana ni Yo yaduhanze, kandi twaremewe muri Kristu Yezu, kugira ngo dushishikarire ibikorwa byiza Imana yateguye kuva kera igira ngo bijye bituranga iteka.
አወዳድር
{{ጥቅስ}} ያስሱ
2
Abanyefezi 2:8-9
Koko mwakijijwe ku buntu, mubikesha ukwemera; nta bwo ari ku bwanyu rero, ahubwo ni ku bw’ingabire y’Imana. Ntibyatewe n’ibyo mwakoze, kugira ngo hatazagira uwirata.
3
Abanyefezi 2:4-5
Ariko Imana ni Nyir’impuhwe zihebuje; kubera urukundo rwinshi yadukunze, n’ubwo twari twarapfuye tuzize ibyaha byacu bwose, yadushubije ubugingo hamwe na Kristu: rwose, kuba mwarakijijwe, mubikesha ubuntu bwayo!
4
Abanyefezi 2:6
Nuko hamwe na We iratuzura, maze itwicaza mu ijuru turi muri Kristu Yezu.
5
Abanyefezi 2:19-20
Nuko rero ntimukiri abanyamahanga n’abasuhuke; ahubwo musangiye ubwenegihugu n’abatagatifujwe, mubarirwa mu muryango w’Imana. Muri inzu yubatswe mu kibanza cy’intumwa n’abahanuzi, maze Yezu Kristu ubwe akaba ibuye riyishyigikira.
ቤት
መጽሐፍ ቅዱስ
እቅዶች
ቪዲዮዎች