1
Ivugururamategeko 7:9
Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu
KBNT
Uzamenye ko Uhoraho Imana yawe ari we Mana, Imana nyakuri; akomereza Isezerano rye n’ubudahemuka bwe abamukunda kandi bagakurikiza amategeko ye, akabibagirira mu bisekuru igihumbi.
አወዳድር
{{ጥቅስ}} ያስሱ
2
Ivugururamategeko 7:6
Kuko wowe uri umuryango weguriwe Uhoraho Imana yawe; ni wowe Uhoraho Imana yawe yitoreye, kugira ngo mu miryango yose iri ku isi umubere umuryango w’umwihariko.
3
Ivugururamategeko 7:8
Ahubwo niba Uhoraho yarabimuye iyo mwari muri abigirishije imbaraga z’ukuboko kwe, akababohora mu nzu y’ubucakara, mu maboko ya Farawo umwami wa Misiri, ni ukubera ko Uhoraho abakunda kandi agakomera ku ndahiro yagiriye abasokuruza banyu.
4
Ivugururamategeko 7:7
Niba Uhoraho yarabitayeho akabatora, si uko wenda mwari benshi kurusha indi miryango, kuko ari mwe bake cyane mu miryango yose.
5
Ivugururamategeko 7:14
Uzagira umugisha kurusha indi miryango yose; nta bugumba buzabaho iwawe, ari ku bagabo, ari ku bagore, cyangwa se ku matungo yawe.
ቤት
መጽሐፍ ቅዱስ
እቅዶች
ቪዲዮዎች