1
Timote, iya 2 4:7
Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu
KBNT
Urugamba rwiza narurwanye inkundura, intera nagombaga kwiruka narayirangije, ukwemera nagukomeyeho.
አወዳድር
{{ጥቅስ}} ያስሱ
2
Timote, iya 2 4:2
amamaza ijambo, uryigishe igihe n’imburagihe, wumvishe ingingo, utote, ushishikaze, mu bwihangane butarambirwa, uharanira kujijura.
3
Timote, iya 2 4:3-4
Kuko hazaza igihe abantu batazihanganira inyigisho ziboneye, ahubwo bakurikije irari ryabo, n’ubukirigitwa bw’amatwi yabo, bakazikoranyirizaho umukumbi w’abigisha, maze ukuri bakakwima amatwi yabo, ngo bahugukire ibitagira shinge.
4
Timote, iya 2 4:5
Wowe rero urabe maso muri byose, wiyumanganye ibitotezo, ushishikarire kogeza Inkuru Nziza, urangize neza ubutumwa bwawe.
5
Timote, iya 2 4:8
None dore ikamba rigenewe intungane rirantegereje, iryo Nyagasani umucamanza utabera azangororera kuri wa Munsi we, ariko atari jyewe jyenyine, ahubwo n’abandi bose bazaba barakunze Ukwigaragaza kwe.
ቤት
መጽሐፍ ቅዱስ
እቅዶች
ቪዲዮዎች