1
Abanyakorinti, iya 1 15:58
Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu
KBNT
Nuko rero, bavandimwe nkunda, nimukomere, mwe guhungabana, mukomeze gukorera Nyagasani, muzi neza ko kuruhira Nyagasani bitazabapfira ubusa.
አወዳድር
{{ጥቅስ}} ያስሱ
2
Abanyakorinti, iya 1 15:57
Dushimire Imana yaduhaye gutsinda ku bw’Umwami wacu Yezu Kristu.
3
Abanyakorinti, iya 1 15:33
Ntimukishuke: kubana n’ababi byonona imigenzo myiza.
4
Abanyakorinti, iya 1 15:10
Ariko uko ndi kose, mbikesha ingabire y’Imana, kandi iyo ngabire ntiyambayemo impfabusa. Ahubwo ndetse nakoreye kubarusha bose; nyamara si ku bwanjye, ni ku bw’ingabire y’Imana indimo.
5
Abanyakorinti, iya 1 15:55-56
Rupfu we! Ugutsinda kwawe kuri he? Urubori rwawe ruri hehe, wa Rupfu we?» Koko rero urubori rw’urupfu ni icyaha, naho ububasha bw’icyaha buturuka ku mategeko.
6
Abanyakorinti, iya 1 15:51-52
Ngiye noneho kubahishurira ibanga. Twese ntituzapfa; ahubwo twese tuzahindurwa ukundi, mu kanya gato, nk’uhumbije ijisho, akarumbeti k’imperuka kavuze. Koko akarumbeti kazavuga maze abapfuye bazukire kudashanguka, nuko natwe duhindurwe ukundi.
7
Abanyakorinti, iya 1 15:21-22
Nk’uko kandi urupfu rwakuruwe n’umuntu umwe, ni na ko izuka ry’abapfuye ryazanywe n’umuntu umwe. Kimwe n’uko bose boramye bitewe na Adamu, ni na ko bose bazasubizwa ubugingo biturutse kuri Kristu
8
Abanyakorinti, iya 1 15:53
Ni ngombwa ariko ko uyu mubiri wagenewe kubora ugezwa ku budashanguka, kandi uyu mubiri wagenewe gupfa ukagabirwa ukutazapfa.
9
Abanyakorinti, iya 1 15:25-26
Kuko agomba kwima ingoma kugeza ko azashyira abanzi be bose mu nsi y’ibirenge bye. Umwanzi w’imperuka uzarimburwa, ni urupfu