Abanyakorinti, iya 1 14

14
Ingabire za Roho zitangirwa akamaro rusange
1Ngaho rero nimukurikirane urukundo, kandi muharanire ingabire za Roho, cyane cyane iy’ubuhanuzi#14.1 ubuhanuzi: mu Isezerano rishya, kimwe no mu rya kera, umuhanuzi ni umugabo (cyangwa umugore, reba 1 Kor 11,5) uvuga mu izina ry’Imana ayobowe na Roho Mutagatifu: asobanura Umugambi w’Imana kandi akagaragaza icyo Imana ishaka akurikije na none ibiriho icyo gihe; agatera inkunga, akanashyira ahagaragara amabanga y’imitima. Rimwe na rimwe ndetse, na none ariko ntibyari bikunze kuboneka, yavugaga n’ibizaba mu bihe bizaza. Mu ngabire zitangwa na Roho Mutagatifu, iy’ubuhanuzi ni imwe mu zirusha izindi akamaro ku buryo bwa rusange (reba na 14,5 na 39). 2Kuko uvuga mu ndimi aba atabwira abantu, ahubwo Imana; koko kandi nta we uba amwumva; aba avuga ibimuri mu mutima ariko by’amayobera. 3Nyamara uhanura we, aba abwira abantu, akabakomeza, akabashishikaza, akabahumuriza. 4Uvuga mu ndimi ni we ubwe wiyungura, naho uhanura aba agiriye akamaro ikoraniro ry’abavandimwe. 5Nakwifuza ko mwese muvuga mu ndimi, ariko icyo nahitamo ni uko mwahanura. Uhanura asumbye uvuga mu ndimi, keretse rero nyirukuzivuga ashoboye no kuzisobanura, bigakomeza ikoraniro.
6Tuvuge nk’ubu, bavandimwe, nje iwanyu nkivugira mu ndimi, naba mbamariye iki, ijambo ryanjye ritagize icyo ribahishurira, mu bumenyi, mu buhanuzi, cyangwa mu nyigisho? 7Ni kimwe n’ibyo bacurangisha, nk’umwirongi cyangwa inanga; bibaye bidasobanuye amajwi yabyo, watandukanya ute imicurangire y’umwirongi n’iy’inanga? 8Akarumbeti kataranguruye ijwi, ni nde wakwitegura kujya ku rugamba? 9Namwe rero: niba indimi zanyu zidasobanura amagambo, ibyo muvuga bizumvikana bite? Mwaba mucurangira abahetsi. 10Amagambo akoreshwa ku isi ni menshi, kandi nta n’ijambo na rimwe ridafite icyo risobanura. 11Habaye rero umbwira amagambo ntumva, naba mubereye nk’umunyamahanga, na we kandi akambera umunyamahanga. 12Namwe rero nimuharanire ingabire za Roho, ndetse muzikenukeho cyane, ariko murarikiye gukomeza ikoraniro.
13Ni yo mpamvu uvuga mu ndimi akwiye no gusaba Imana ingabire y’ubusobanuzi. 14Kuko iyo nsenga mu ndimi, umutima wanjye uba usenga, ariko ubwenge bwanjye nta cyo buhungukira. 15Bigende bite rero? Nzasengera mu mutima, ariko n’ubwenge bwanjye bushyireho akabwo. Nzaririmbira mu mutima, ariko n’ubwenge bushyireho akabwo. 16Naho ubundi niba ushimiye Imana mu mutima gusa, uri kumwe n’umuntu utabisobanukiwemo, yasubiza ate «Amen» kuri uko gushimira kwawe, kandi atumva icyo uvuga? 17Ugushimira kwawe yego ni kwiza, ariko nta cyo kumariye uwo nguwo. 18Nanjye ubwanjye mvuga mu ndimi, ndetse mbibarusha mwese — Imana ishimwe — 19ariko iyo ndi mu ikoraniro mpitamo kuvuga amagambo make cyane yumvikana, afitiye abandi akamaro, aho gusukiranya menshi mu ndimi.
20Bavandimwe, mu byo gushishoza ntimukigire nk’abana; mu byo gukora nabi ho, nimube abana koko, ariko mu byo gushishoza, mugenze nk’abantu bakuze. 21Mu Mategeko haranditse ngo «Uyu muryango nzawubwiza izindi ndimi mu munwa w’abanyamahanga, ariko na bwo ntibazanyumva, uwo ari Nyagasani ubivuga.»#14.21 ubivuga: reba Izayi 28,11–12.
22Nuko rero kuvuga mu ndimi si ikimenyetso kigenewe abemera, ahubwo kireba abatemera#14.22 ikimenyetso . . . kireba abatemera: muri icyo gika Pawulo arahamya ko ubuhanuzi bufitiye akamaro kanini abemera, kimwe n’abatemera bagize amahirwe yo kujya mu nama y’abakristu, kuko amagambo y’abahanuzi yumvikana kandi akagera ku mutima wa bose. Naho kuvuga mu ndimi, akamaro kabyo ni gake cyane: abemera bazumva gusa icyo iryo sengesho rishaka kuvuga, niba muri bo hari ufite ingabire yo gusobanura, noneho abatemera bakurizeho gufata ayo magambo batumva nk’aho ari ibisazi bikwiye gusekwa.; naho ubuhanuzi bwo si ikimenyetso kireba abataremera; ahubwo kigenewe abemera. 23Tuvuge nk’igihe Kiliziya yose ikoranye, maze mwese mukavuga mu ndimi, nyuma hakinjira uwo tudasangiye ukwemera cyangwa udasobanukiwe mu byacu, ntiyakurikizaho kubita abasazi? 24Ibiri amambu, hagize usanga mwese muhanura, yaba uwo tudasangiye ukwemera cyangwa udasobanukiwe mu byacu, azumva bose bamuhurijeho ijambo rimutera kwisuzuma no kwicuza, 25nuko ibyari byihishe mu mutima we bigaragare; maze agwe yubitse uruhanga, aramye Imana, yemeza ko Imana muri kumwe koko.
Ibikwiye gukurikizwa mu makoraniro
26Turangirize ku ki rero, bavandimwe? Igihe mukoraniye hamwe, umwe ashobora gutera indirimbo, undi akigisha, undi agatangaza ibyo yahishuriwe, undi akavuga mu ndimi, undi akazisobanura; ibyo byose kandi bikagirirwa akamaro rusange. 27Niba hari abavuga mu ndimi, babe babiri cyangwa batatu gusa, kandi bavuge umwe umwe, ndetse habe n’uzisobanura. 28Niba nta musobanuzi uhari, babyihorere; aho kuvuga mu ndimi, muzirikane mu mutima gusa kandi mubwira Imana. 29Abahanuzi na bo, havuge babiri cyangwa batatu, maze abandi basuzume ibyo bavuga. 30Hagize uwo mu ikoraniro ugize atya agahishurirwa ikintu, uwavugaga ahite aceceka. 31Mwese mushobora guhanura, ariko mugahana umwanya kugira ngo buri wese abonereho kujijuka no gushishikazwa. 32Umuhanuzi wese agenga ingabire yahawe. 33Kuko Imana yacu atari iy’akajagari, ahubwo ni iy’amahoro.
34Nk’uko bimeze muri za Kiliziya zose z’abatagatifujwe, abagore bajye baceceka#14.34 abagore bajye baceceka: Pawulo yigeze kuvuga haruguru (11.5) ko abagore bashoboraga gusenga mu ijwi riranguruye cyangwa guhanura mu makoraniro, ariko babanje kwipfuka mu mutwe. Icyo abasaba noneho rero, si uguceceka burundu, ahubwo ni ukutishyira imbere mu makoraniro y’abakristu. Ntitwirengagize ko aho i Korinti, abagore b’abaherezabitambokazi bari bafite uruhare rukomeye mu mihango y’ingoro ya Afurodita; bamwe mu bakristukazi rero bakaba barashoboraga kugwa mu gishuko cyo kugenza nka bo. mu makoraniro; ntibemerewe kuhafatira ijambo, ahubwo bajye batuza nk’uko Amategeko ubwayo abivuga. 35Niba hari icyo bifuza kujijukirwaho, bajye basobanuza abagabo babo mu rugo. Kuko bidakwiye ko umugore avugira mu ruhame. 36Mbese mwibwira ko Ijambo ry’Imana rikomoka iwanyu? Cyangwa se ko ari mwe mwenyine ryashyikirijwe? 37Niba hari uwikekaho ubuhanuzi, cyangwa ko ahishurirwa na Roho, amenyereho ko ibyo mbandikiye ari itegeko rya Nyagasani. 38Niba atabizi, ni uko na we Imana itamuzi!
39Nuko rero, bavandimwe, nimuharanire ingabire y’ubuhanuzi, kandi ntimukange ko bavuga mu ndimi. 40Ariko byose bikorwe neza nk’uko bikwiye.

ప్రస్తుతం ఎంపిక చేయబడింది:

Abanyakorinti, iya 1 14: KBNT

హైలైట్

షేర్ చేయి

కాపీ

None

మీ పరికరాలన్నింటి వ్యాప్తంగా మీ హైలైట్స్ సేవ్ చేయబడాలనుకుంటున్నారా? సైన్ అప్ చేయండి లేదా సైన్ ఇన్ చేయండి