1
Abanyafilipi 4:6
Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu
KBNT
Ntimugire ikibahagarika umutima, ahubwo nimumenyeshe Imana icyo mukeneye cyose, muyisenga, muyinginga, munayishimira.
సరిపోల్చండి
Abanyafilipi 4:6 ని అన్వేషించండి
2
Abanyafilipi 4:7
Maze amahoro y’Imana arenze icyitwa ubwenge cyose, ahore mu mitima no mu bitekerezo byanyu, muri Kristu Yezu.
Abanyafilipi 4:7 ని అన్వేషించండి
3
Abanyafilipi 4:8
Ahasigaye, bavandimwe, icyitwa icy’ukuri cyose kimwe n’igikwiye kubahwa, igitunganye, ikitagira inenge, igikwiye gukundwa no kuratwa, mbese icyitwa ingeso nziza cyose kandi gikwiriye ishimwe, abe ari cyo muharanira.
Abanyafilipi 4:8 ని అన్వేషించండి
4
Abanyafilipi 4:13
Nshobora byose muri Kristu untera imbaraga.
Abanyafilipi 4:13 ని అన్వేషించండి
5
Abanyafilipi 4:4
Muhore mwishima muri Nyagasani; mbisubiyemo, nimwishime.
Abanyafilipi 4:4 ని అన్వేషించండి
6
Abanyafilipi 4:19
Kandi Imana yanjye, mu bukungahare n’ikuzo byayo, izabasenderezaho ingabire zayo mu byo mukeneye byose, muri Kristu Yezu.
Abanyafilipi 4:19 ని అన్వేషించండి
7
Abanyafilipi 4:9
Ibyo nabigishije kandi mwemeye, ibyo mwanyumvanye kandi mwambonanye, mujye mubikora, maze Imana y’amahoro izahorane namwe.
Abanyafilipi 4:9 ని అన్వేషించండి
8
Abanyafilipi 4:5
Ubugwaneza bwanyu nibumenyekane ku bantu bose. Nyagasani ari hafi.
Abanyafilipi 4:5 ని అన్వేషించండి
9
Abanyafilipi 4:12
Nzi kubaho ntunzwe na bike, nzi no kubaho muri byinshi. Muri byose, buri gihe, nitoje guhaga no gusonza, gukira no gukena.
Abanyafilipi 4:12 ని అన్వేషించండి
10
Abanyafilipi 4:11
Ibyo simbivuga kubera ubukene ndimo, kuko nimenyereje kunyurwa n’ibyo mfite.
Abanyafilipi 4:11 ని అన్వేషించండి
హోమ్
బైబిల్
ప్రణాళికలు
వీడియోలు