1
Yohani 6:35
Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu
KBNT
Yezu arababwira ati «Ni jyewe mugati utanga ubugingo. Unsanga wese ntazasonza bibaho, n’unyemera ntazagira inyota bibaho.
సరిపోల్చండి
Yohani 6:35 ని అన్వేషించండి
2
Yohani 6:63
Roho ni we ubeshaho, umubiri nta kavuro. Amagambo nababwiye aturuka kuri Roho, kandi agatanga ubugingo.
Yohani 6:63 ని అన్వేషించండి
3
Yohani 6:27
Nimujye mukora mudaharanira ibiribwa bishira, ahubwo nimuharanire ibiribwa bihoraho mu bugingo bw’iteka, ibyo Umwana w’umuntu azabaha, kuko ari we Imana Data yashyizeho ikimenyetso.»
Yohani 6:27 ని అన్వేషించండి
4
Yohani 6:40
Icyo Data ashaka, ni uko ubona Mwana wese akamwemera, yagira ubugingo bw’iteka, maze nkazamuzura ku munsi w’imperuka.»
Yohani 6:40 ని అన్వేషించండి
5
Yohani 6:29
Yezu arabasubiza ati «Igikorwa Imana ishima, ni uko mwakwemera uwo yatumye.»
Yohani 6:29 ని అన్వేషించండి
6
Yohani 6:37
Uwo Data ampa wese angeraho, kandi uza ansanga sinzamujugunya hanze.
Yohani 6:37 ని అన్వేషించండి
7
Yohani 6:68
Simoni Petero aramusubiza ati «Nyagasani, twasanga nde wundi, ko ari wowe ufite amagambo y’ubugingo bw’iteka.
Yohani 6:68 ని అన్వేషించండి
8
Yohani 6:51
Ni jye mugati muzima wamanutse mu ijuru. Urya uwo mugati azabaho iteka; kandi umugati nzatanga, ni umubiri wanjye, kugira ngo isi igire ubugingo.»
Yohani 6:51 ని అన్వేషించండి
9
Yohani 6:44
Nta we ushobora kungeraho atabihawe na Data wanyohereje, nanjye nkazamuzura ku munsi w’imperuka.
Yohani 6:44 ని అన్వేషించండి
10
Yohani 6:33
Kuko umugati Imana itanga ari umanuka mu ijuru, kandi ukazanira isi ubugingo.»
Yohani 6:33 ని అన్వేషించండి
11
Yohani 6:48
Ni jye mugati w’ubugingo.
Yohani 6:48 ని అన్వేషించండి
12
Yohani 6:11-12
Maze Yezu afata imigati, arashimira, ayigaburira abari bicaye aho, abaha n’ifi, uko bazishakaga. Bamaze guhaga, Yezu abwira abigishwa be, ati «Nimurundarunde ibimanyu bisigaye, ntihagire ibipfa ubusa.»
Yohani 6:11-12 ని అన్వేషించండి
13
Yohani 6:19-20
Bamaze kugashya ahantu h’amasitadi makumyabiri n’atanu cyangwa mirongo itatu, babona Yezu agenda ku nyanja, ageze hafi y’ubwato. Ubwoba burabataha. Ni bwo Yezu ababwiye ati «Nimuhumure, ni jye.»
Yohani 6:19-20 ని అన్వేషించండి
హోమ్
బైబిల్
ప్రణాళికలు
వీడియోలు