Zaburi 67
67
Isengesho rusange nyuma y’isarura#67.0 . . . nyuma y’isarura: umuryango wa Israheli uratumirwa gushimira Uhoraho kubera umusaruro utubutse (7); ndetse n’abanyamahanga bagatumirirwa kuyoboka Imana imwe y’ukuri, no kuyiririmbira ibisingizo.
1Igenewe umuririmbisha; igaherekezwa n’inanga z’imirya. Ni zaburi igenewe kuririmbwa.
2Imana nitubabarire, maze iduhe umugisha,
itwereke uruhanga rwayo rubengerana,
3kugira ngo ku isi bazamenye ko ari wowe ugenga,
n’amahanga yose amenye ko ari wowe ukiza. (guceceka akanya gato)
4Mana yacu, imiryango yose nigusingize,
imiryango yose nigusingirize icyarimwe!
5Amoko yose niyishime, aririmbe,
kuko utegekana ubutabera ibihugu byose,
ukagenga amahanga yose y’isi. (guceceka akanya gato)
6Mana yacu, imiryango yose nigusingize,
imiryango yose nigusingirize icyarimwe!
7Ubutaka bwacu bweze imbuto,
Nyagasani, Imana yacu, aduhunda atyo imigisha.
8Imana niduhe umugisha,
kandi niyubahwe n’isi yose aho iva ikagera.
Zvasarudzwa nguva ino
Zaburi 67: KBNT
Sarudza vhesi
Sarudza zvinyorwa izvi
Yenzanisa
Pakurirana nevamwe
Unoda kuti zviratidziro zvako zvichengetedzwe pamidziyo yako yose? Nyoresa kana kuti pinda
Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu, Verbum Bible © The Bible Society of Rwanda, Rép. Dém. du Congo, 2012.