Zaburi 54
54
Isengesho ryo gutabaza Imana, umucamanza w’intabera#54.0 . . . umucamanza w’intabera: iyi na yo ni imwe muri za zaburi nyinshi umuyoboke w’Uhoraho atakambiramo Imana ye, kugira ngo imukize abanzi gica. Arasaba ko abo bagome bahanwa, na ho we utakamba, akitegura kuza gutura Imana igitambo cyo kuyishimira.
1Igenewe umuririmbisha, ikajyana n’inanga z’imirya. Ni inyigisho mu zo bitirira Dawudi. 2Yerekeye iby’igihe abaturage b’i Zifu baje kubwira Sawuli, bati «Dawudi se, ntiyihishe iwacu?»
3Mana yanjye, girira izina ryawe maze untabare;
koresha ububasha bwawe, maze undenganure!
4Rwose, Mana yanjye, umva isengesho ryanjye,
utege amatwi amagambo nkubwira!
5Kuko abanyamahanga bampagurukiye,
abanyarugomo bakaba bahigiye kunyica:
Imana ntibayitayeho na busa. (guceceka akanya gato)
6None Imana ni yo intabaye,
Nyagasani ni we wenyine umbereye ikiramiro!
7Abariho bangenza, nabiture inabi bangirira;
koresha ububasha bwawe, maze ubatsembe!
8Nzagutura ibitambo mbikuye ku mutima;
Uhoraho, nzasingiza izina ryawe, kuko ryuje ineza!
9Koko, wankuye ahaga,
utuma ndebana ihinyu abanzi banjye!
Zvasarudzwa nguva ino
Zaburi 54: KBNT
Sarudza vhesi
Sarudza zvinyorwa izvi
Yenzanisa
Pakurirana nevamwe
Unoda kuti zviratidziro zvako zvichengetedzwe pamidziyo yako yose? Nyoresa kana kuti pinda
Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu, Verbum Bible © The Bible Society of Rwanda, Rép. Dém. du Congo, 2012.