Mufananidzo weYouVersion
Mucherechedzo Wekutsvaka

Zaburi 23

23
Uhoraho, umushumba mwiza#23.1 Uhoraho, umushumba mwiza: igice cya mbere cy’iyi zaburi, kirerekana Uhoraho nk’umushumba mwiza uyobora intama ze, akazahura mu rwuri rutoshye; kandi akazirinda icyazihungabanya cyose (1–4). Naho igice cya 2, kitugereranyiriza Uhoraho n’umuntu mwiza wakirana urugwiro umugenzi unaniwe uza amugana (5–6).
1Ni zaburi iri mu zo bitirira Dawudi.
Uhoraho ni we mushumba wanjye,
nta cyo nzabura!
2Andagira mu rwuri rutoshye,
akanshora ku mariba y’amazi afutse,
maze akankomeza umutima.
3Anyobora inzira y’ubutungane,
abigiriye kubahiriza izina rye.
4N’aho nanyura mu manga yijimye
nta cyankura umutima, kuko uba uri kumwe nanjye,
inkoni yawe y’ubushumba intera ubugabo.
5Imbere yanjye uhategura ameza,
abanzi banjye bareba,
ukansiga amavuta mu mutwe,
inkongoro yanjye ukayisendereza.
6Koko ineza n’urukundo byawe biramperekeza,
mu gihe cyose nzaba nkiriho.
Nanjye rero nzaza niturire mu Ngoro y’Uhoraho,
abe ari ho nibera iminsi yose.

Zvasarudzwa nguva ino

Zaburi 23: KBNT

Sarudza vhesi

Sarudza zvinyorwa izvi

Yenzanisa

Pakurirana nevamwe

None

Unoda kuti zviratidziro zvako zvichengetedzwe pamidziyo yako yose? Nyoresa kana kuti pinda