Zaburi 20
20
Isengesho ryo gusabira umwami#20.1 . . . gusabira umwami: umuririmbyi wa zaburi arabwirana icyubahiro umwami (7 na 10); akamusabira imigisha y’amoko yose ituruka ku Mana. Iyi zaburi yahimbiwe kuririmbwa mu gihe umwami yabaga aturira igitambo mu Ngoro (3–4), mbere y’uko ajya ku rugamba (2.6–10).
1Igenewe umuririmbisha. Ni zaburi iri mu zo bitirira Dawudi.
2Uhoraho arajye akumva ku munsi w’amage,
izina ry’Imana ya Yakobo rirakurengere!
3Arakoherereze ubuvunyi buturutse mu ngoro ye,
aho ari i Siyoni agushyigikire!
4Aribuke amaturo yawe yose,
ashime igitambo cyawe gitwikwa!
5Araguhe icyo umutima wawe wifuza,
akurangirize imigambi yawe yose!
6Ubwo rero natwe tuzavuza impundu kuko watsinze,
izina ry’Imana yacu turitwareho ibendera.
Uhoraho arakore ibyo usabye byose!
7Ubu ndabimenye: Uhoraho aha intore ye gutsinda;
aho ari mu ngoro ye yo mu ijuru arayumva,
akayiha gutsinda, ibikesheje ukuboko kwe.
8Bamwe biringira ibigare by’intambara,
abandi bakiringira amafarasi y’urugamba,
naho twebwe twiringira izina ry’Uhoraho Imana yacu,
akaba ari we twiyambaza.
9Bo barahindagana, bakagwa,
naho twebwe turahagarara, tukemarara.
10Uhoraho, uraduhere umwami kuganza,
kandi natwe ujye utwumva igihe tukwiyambaje.
Zvasarudzwa nguva ino
Zaburi 20: KBNT
Sarudza vhesi
Sarudza zvinyorwa izvi
Yenzanisa
Pakurirana nevamwe
Unoda kuti zviratidziro zvako zvichengetedzwe pamidziyo yako yose? Nyoresa kana kuti pinda
Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu, Verbum Bible © The Bible Society of Rwanda, Rép. Dém. du Congo, 2012.