Mufananidzo weYouVersion
Mucherechedzo Wekutsvaka

Zaburi 11

11
Ukwizera Imana byimazeyo#11.1 Ukwizera Imana byimazeyo: mu gihugu cyose abantu b’abagiranabi bari bamaze kwiganza (2–3). Nuko umuririmbyi wa zaburi bamugira inama ngo akize amagara ye ahungire mu misozi (1), ariko we ntiyabikozwa kuko yari yiringiye ko Uhoraho azamutabara igihe nikigera (4–7).
1Igenewe umuririmbisha. Iri mu zo bitirira Dawudi.
Uhoraho ni we buhungiro bwanjye.
Mushobora mute rero kumbwira ngo
«Hungira ku musozi nk’akanyoni!»
2Dore abagiranabi babanze imiheto,
baratamika imyambi yabo ku njishi,
kugira ngo barasire intungane mu mwijima.
3Igihe igihugu cyose cyataye umuco,
intungane yaba igishoboye iki kandi?
4Uhoraho ari mu Ngoro ye ntagatifu,
Uhoraho afite intebe ye y’ubwami mu ijuru;
ariko amaso ye ntayakura ku bantu,
abasuzumisha indoro ye.
5Uhoraho anyurwa n’intungane,
agahigika umugiranabi n’umunyarugomo.
6Abagiranabi azabamanuriraho umuriro n’amahindure!
Inkubi y’umuyaga izabe umugabane ubakwiye.
7Koko rero Uhoraho ni intungane,
agakunda ubutabera;
ab’umutima uboneye ni bo bazamureba.

Zvasarudzwa nguva ino

Zaburi 11: KBNT

Sarudza vhesi

Sarudza zvinyorwa izvi

Yenzanisa

Pakurirana nevamwe

None

Unoda kuti zviratidziro zvako zvichengetedzwe pamidziyo yako yose? Nyoresa kana kuti pinda