Yeremiya 45
45
Ubutumwa Uhoraho yoherereje Baruki#45.1 yoherereje Baruki: Uhoraho atuma Yeremiya kumenyesha Baruki ko azarokoka mu byago byose bigiye kuza. Ibyo ntibyatangajwe igihe Yeremiya yari akiri mu Misiri, ahubwo mbere gato y’uko Abanyababiloni basenya Yeruzalemu.
1Dore ijambo umuhanuzi Yeremiya yabwiye Baruki mwene Neriya, mu mwaka wa kane w’ingoma ya Yoyakimu mwene Yoziya, umwami wa Yuda, ubwo Baruki yandikaga mu gitabo ya magambo yabwirwaga na Yeremiya: 2«Uhoraho, Imana ya Israheli akuvuzeho atya, wowe Baruki: 3Uravuga uti ’Ndagowe! Uhoraho arahuhura imvune mfite; maze kunanizwa n’imiborogo, sinkiruhuka.’ 4Uzamubwire uti ’Uhoraho avuze atya: Kuisi yose, icyo nubatse ngiye kugisenya, icyo nateye ngiye kukirandura. 5None wowe ugamije imishinga ihambaye? Ntiwongere no kubirota! Ngiye guterereza amakuba icyitwa ikinyamubiri cyose, ariko wowe nta cyo uzaba aho uzajya hose.’»
Zvasarudzwa nguva ino
Yeremiya 45: KBNT
Sarudza vhesi
Pakurirana nevamwe
Yenzanisa
Sarudza zvinyorwa izvi
Unoda kuti zviratidziro zvako zvichengetedzwe pamidziyo yako yose? Nyoresa kana kuti pinda
Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu, Verbum Bible © The Bible Society of Rwanda, Rép. Dém. du Congo, 2012.