1
Ibyahishuwe 19:7
Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu
KBNT
Nitwishime, tunezerwe kandi dukuze Imana, kuko igihe cy’ubukwe bwa Ntama cyageze, n’umugeni we akaba yiteguye.
Yenzanisa
Ongorora {{vhesi}}
2
Ibyahishuwe 19:16
Ku gishura cye no ku kibero cye handitse iri zina ngo «Umwami w’abami n’Umutegetsi w’abategetsi.»
3
Ibyahishuwe 19:11
Nuko mbona ijuru rirakinguye, maze hasohoka ifarasi y’umweru, Uwari uyicayeho akitwa Umudahemuka n’Umunyakuri, agaca imanza kandi akarwana akurikije ubutabera.
4
Ibyahishuwe 19:12-13
Amaso ye ameze nk’umuriro ugurumana, afite n’amakamba menshi ku mutwe; akagira n’izina ryanditse ritagira undi warimenya, uretse we wenyine. Yari yambaye igishura cyinitswe mu maraso, kandi akitwa Jambo w’Imana.
5
Ibyahishuwe 19:15
Mu kanwa ke hasohokamo inkota ityaye, kugira ngo arimbure amahanga. Azayagenga n’inkoni y’icyuma, kandi ubwe azakandagira mu rwengero rwa divayi y’uburakari bw’Imana, Mushoborabyose.
6
Ibyahishuwe 19:20
Nuko Igikoko gifatwa mpiri, hamwe n’umuhanurabinyoma wakoreraga imbere yacyo ibikorwa bitangaje, akayobya abari barahawe ikimenyetso cy’igikoko, kandi bagasenga ishusho yacyo. Bombi bajugunywa ari bazima mu nyenga y’umuriro ugurumana w’amahindure.