1
Timote, iya 2 1:7
Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu
KBNT
Koko rero, Imana ntiyaduhaye umutima wuje ubwoba, ahubwo yaduhaye umutima wuje imbaraga, urukundo no kwitsinda.
Yenzanisa
Ongorora {{vhesi}}
2
Timote, iya 2 1:9
Yo yadukijije, ikanaduhamagarira kuba intungane, itabitewe n’ibikorwa byacu, ahubwo ibitewe n’umugambi wayo bwite, kimwe n’ineza yayo, ya yindi twaherewe muri Kristu Yezu mbere y’ibihe byose
3
Timote, iya 2 1:6
Ni cyo gituma ngusabye kwivugururamo ingabire Imana yagushyizemo igihe nkuramburiyeho ibiganza.
4
Timote, iya 2 1:8
Ntuzagire rero isoni zo kubera umwami wacu umuhamya, cyangwa se ngo ugire isoni kubera jyewe ufunzwe ari We nzira, ahubwo ujye ufatanya nanjye kuruhira Inkuru Nziza, ushyigikiwe n’imbaraga z’Imana
5
Timote, iya 2 1:12
Ni na yo mpamvu ituma mbabara bene aka kageni; ariko nta soni binteye; koko rero nzi Uwo nemeye, kandi sinshidikanya ko ashoboye kurinda ibyo yanshinze kugeza kuri wa Munsi w’ukuza kwe.
Pekutangira
Bhaibheri
Zvirongwa
Mavideo