1
Timote, iya 1 6:12
Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu
KBNT
Rwana intambara nyayo y’ukwemera, uronke ubugingo bw’iteka wahamagariwe, nk’uko wabyiyemeje igihe wahamyaga ukwemera kwawe ushize amanga, mu ruhame rwa benshi.
Yenzanisa
Ongorora {{vhesi}}
2
Timote, iya 1 6:10
Ni koko, umuzi w’ibibi byose ni irari ry’imari. Kubera ko bamwe bayohotseho, byatumye bitandukanya n’ukwemera, maze umutima wabo ushengurwa n’imibabaro itabarika.
3
Timote, iya 1 6:6
Yego nanone gusabanira Imana birimo inyungu nyinshi cyane, ariko ku muntu wishimiye ibyo afite.
4
Timote, iya 1 6:7
Koko rero, nta kintu twazanye kuri iyi si, kandi ni na ko nta cyo dushobora kuzayimukanaho.
5
Timote, iya 1 6:17
Abakire bo kuri iyi si, ubasabe ukomeje kutirata no kutiringira ubukungu buyoyoka, ahubwo bizere Imana, yo itugabira byose uko dushaka ngo tubitunge.
6
Timote, iya 1 6:9
Naho abararikiye kurunda ubukire, bagwa mu mutego w’ibishuko no mu byifuzo byinshi by’ubucucu n’ubugiranabi, bya bindi biroha abantu mu butindi no mu cyorezo.
7
Timote, iya 1 6:18-19
Nibajye bagenza neza, babe abakire ku bikorwa byiza, batange batitangiriye itama, bamenye gusangira n’abandi. Bityo, bazaba bizigamiye ubwabo ubukungu nyabwo mu gihe kizaza, bazakesha kuronka ubugingo nyakuri.
Pekutangira
Bhaibheri
Zvirongwa
Mavideo