1
Abanyatesaloniki, iya 1 4:17
Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu
KBNT
hanyuma twebwe abazima, abazaba basigaye, duhite twererezwa hamwe na bo mu bicu, kugira ngo dusanganire Nyagasani mu kirere, bityo tuzabane na Nyagasani iteka ryose.
Yenzanisa
Ongorora {{vhesi}}
2
Abanyatesaloniki, iya 1 4:16
Koko rero, ku kimenyetso gitanzwe n’umumalayika mukuru mu ijwi riranguruye, no ku mworomo w’impanda y’Imana, Nyagasani ubwe azamanuka mu ijuru. Nuko abapfuye bizera Kristu babanze bazuke
3
Abanyatesaloniki, iya 1 4:3-4
Dore icyo Imana ibashakaho: ni uko mwaba intungane, mukirinda ubusambanyi. Ahubwo buri wese muri mwe amenyere kwifata, agumane ubumanzi n’ubwiyubahe
4
Abanyatesaloniki, iya 1 4:14
Nk’uko twemera ko Yezu yapfuye kandi yazutse, ni na ko abapfuye bamwizera, Imana izabazura maze ikabashyira hamwe na We.
5
Abanyatesaloniki, iya 1 4:11
nimwihatire gutuza, mwibande ku bibareba, kandi mukoreshe amaboko yanyu, nk’uko twabibategetse.
6
Abanyatesaloniki, iya 1 4:7
Koko rero, Imana ntiyaduhamagariye kwandavura, ahubwo yaduhamagariye kuba intungane.
Pekutangira
Bhaibheri
Zvirongwa
Mavideo