Zaburi 41
41
1 Zaburi iyi yahimbiwe umutware w'abaririmbyi Ni iya Dawidi.
2Hahirwa uwita ku bakene,
Uwiteka azamukiza ku munsi w'ibyago.#41.2-14: iyi mirongo ihwanye na 41.1-13 muri Bibliya Yera ya mbere.
3Uwiteka azamurinda amukize,
kandi azahirwa ari mu isi,
Kandi ntumuhe abanzi be kumugirira uko bashaka.
4Uwiteka azamwiyegamiza ahondobereye ku buriri,
Ni wowe umubyukiriza uburiri iyo arwaye.
5Naravuze nti “Uwiteka umbabarire,
Ukize ubugingo bwanjye kuko nagucumuyeho.”
6Abanzi banjye banyifuriza nabi bati
“Azapfa ryari ngo izina rye ryibagirane?”
7Kandi umwe muri abo iyo aje kunsura aba anshunga,
Umutima we ukiyuzuriza inama mbi,
Agasohoka akabivuga.
8Abanyanga bose bamvugira mu byongorerano,
Bangira inama zo kungirira nabi.
9Bati “Indwara ikomeye imubayeho akaramata,
Noneho ubwo aryamye ntazabyuka ukundi.”
10 #
Mat 26.23; Mar 14.18; Luka 22.21; Yoh 13.18 Kandi incuti yanjye y'amagara nizeraga nagaburiraga,
Ni yo imbanguriye umugeri.
11Ariko wowe ho Uwiteka umbabarire umbyutse,
Kugira ngo mbiture.
12Iki ni cyo kimenyesha yuko unyishimira,
Ni uko umwanzi wanjye atavugiriza impundu kunesha.
13Kandi jyeweho unkomereza gukiranuka kwanjye,
Kandi unshyira imbere yawe#imbere yawe: mu Ruheburayo byanditswe ngo imbere yo mu maso hawe. Reba Ibyah 22.4. iteka ryose.
14 #
Zab 106.48
Uwiteka Imana y'Abisirayeli ahimbazwe,
Uhereye kera kose ukageza iteka ryose.
Amen kandi Amen.
നിലവിൽ തിരഞ്ഞെടുത്തിരിക്കുന്നു:
Zaburi 41: BYSB
ഹൈലൈറ്റ് ചെയ്യുക
പകർത്തുക
താരതമ്യം
പങ്ക് വെക്കു
നിങ്ങളുടെ എല്ലാ ഉപകരണങ്ങളിലും ഹൈലൈറ്റുകൾ സംരക്ഷിക്കാൻ ആഗ്രഹിക്കുന്നുണ്ടോ? സൈൻ അപ്പ് ചെയ്യുക അല്ലെങ്കിൽ സൈൻ ഇൻ ചെയ്യുക
Bibiliya Yera, Kinyarwanda © Bible Society of Rwanda, 1993, 2001.