Zaburi 3

3
1 # 2 Sam 15.13—17.22 Zaburi ya Dawidi, yahimbye ubwo yahungaga Abusalomu umwana we.#3.1: muri Bibliya Yera ya mbere, uyu murongo ni umutwe wa Zaburi ya 3; bityo 3.1-8 ihwanye na 3.2-9 muri iyi Bibliya, nk'uko biri mu Ruheburayo.
2Uwiteka, erega abanzi banjye baragwiriye!
Abangomeye ni benshi.
3Benshi baramvuga bati
“Nta gakiza afite ku Mana.”
Sela.#Sela risobanurwa ngo guceceka.
4Ariko wowe Uwiteka, uri ingabo inkingira,
Uri icyubahiro cyanjye, ni wowe ushyira hejuru umutwe wanjye.
5Ijwi ryanjye ritakira Uwiteka,
Na we akansubiza ari ku musozi we wera.
Sela.
6Nararyamaga ngasinzira,
Ngakanguka kuko Uwiteka ari we ujya andamira.
7Sinzatinya abantu inzovu nyinshi,
Bangoteye impande zose kugira ngo bantere.
8Uwiteka haguruka, Mana yanjye nkiza,
Kuko wakubise abanzi banjye bose ku gisendabageni,
Waciye amenyo y'abanyabyaha.
9Agakiza kabonerwa mu Uwiteka,
Umugisha utanga ube ku bantu bawe.
Sela.

നിലവിൽ തിരഞ്ഞെടുത്തിരിക്കുന്നു:

Zaburi 3: BYSB

ഹൈലൈറ്റ് ചെയ്യുക

പകർത്തുക

താരതമ്യം

പങ്ക് വെക്കു

None

നിങ്ങളുടെ എല്ലാ ഉപകരണങ്ങളിലും ഹൈലൈറ്റുകൾ സംരക്ഷിക്കാൻ ആഗ്രഹിക്കുന്നുണ്ടോ? സൈൻ അപ്പ് ചെയ്യുക അല്ലെങ്കിൽ സൈൻ ഇൻ ചെയ്യുക