1
Umubwiriza 4:9-10
Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu
KBNT
Kubana muri babiri biruta kwibana wenyine, kuko umurimo wabo ugira icyo ugeraho; kandi iyo umwe aguye, undi aramubyutsa. Hagowe rero nyakamwe, utagira uwo bari kumwe, ngo nagwa amuramire!
2
Umubwiriza 4:12
Igihe nyakamwe ashobora gutembagazwa n’umwanzi, iyo ari babiri baramunanira; ubundi kandi umugozi w’inyabutatu ucika bigoranye.
3
Umubwiriza 4:11
Nanone kandi iyo muryamye muri babiri, murashyuha, none se umuntu uryamye wenyine yashyuha ate?
4
Umubwiriza 4:6
Urushyi rumwe rwuzuye ituze, ruruta amashyi yombi yuzuye umuruho wo kwiruka inyuma y’umuyaga.
5
Umubwiriza 4:4
Jyewe nasanze imvune n’ibikorwa byiza umuntu ageraho, biterwa n’ishyari agirira mugenzi we. Ibyo na byo ni ubusa, bikaba no kwiruka inyuma y’umuyaga!
6
Umubwiriza 4:13
Umusore ukennye kandi uzi ubwenge aruta umwami usazanye ubupfu, ntabe acyemera ko bamugira inama.