1
Intangiriro 42:21
Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu
KBNT
Barabwirana, bati «Ni ishyano! Twese twacumuye kuri murumuna wacu igihe yari mu kaga, yishwe n’agahinda ntitumwumve, kandi atwinginga. Ni cyo gitumye natwe tugwa muri aka kaga.»
2
Intangiriro 42:6
Yozefu ni we watwaraga igihugu cyose, akaba ari we uhahisha abaturage bose. Bene se rero baraza, baramuramutsa bubitse umutwe ku butaka.
3
Intangiriro 42:7
Yozefu abonye bene se, arabamenya, ariko abahisha uwo ari we; ababwira abakanika, ati «Mbe murava he?» Bati «Tuvuye mu gihugu cya Kanahani, tuje guhaha ingano.»