Akara Njirimara YouVersion
Akara Eji Eme Ọchịchọ

Zaburi 95

95
1Nimuze turirimbire Uwiteka,
Tuvugirize impundu igitare cy'agakiza kacu.
2Tujye mu maso ye tumushima,
Tumuvugirize impundu n'indirimbo.
3Kuko Uwiteka ari Imana ikomeye,
Ni Umwami ukomeye usumba ibigirwamana byose.
4Ikuzimu hari mu kuboko kwe,
Kandi impinga z'imisozi na zo ni ize.
5Inyanja ni iye, ni we wayiremye,
Intoki ze ni zo zabumbye ubutaka.
6Nimuze tumuramye twunamye,
Dupfukamire Uwiteka Umuremyi wacu.
7 # Heb 3.15; 4.7 Kuko ari we Mana yacu, #Heb 3.7-11
Natwe turi abantu b'icyanya cye,
Turi intama zo mu kuboko kwe.
Uyu munsi icyampa mukumva ijwi rye,
8 # Kuva 17.1-7; Kub 20.2-13 Ntimwinangire imitima,
Nk'uko mwayinangiriye i Meriba,
No ku munsi w'i Masa mu butayu,
9Ubwo ba sekuruza wanyu bangeragezaga,
Bakantata bakabona umurimo wanjye.
10Narakariye ab'icyo gihe imyaka mirongo ine,
Ndavuga nti “Ubu ni ubwoko buhora buyoba mu mitima yabwo,
Kandi ntibamenya inzira zanjye.”
11 # Kub 14.20-23; Guteg 1.34-36; 12.9-10; Heb 4.3-5 Ni cyo cyatumye ndahirana umujinya nti
“Ntibazinjira mu buruhukiro bwanjye.”

Nke Ahọpụtara Ugbu A:

Zaburi 95: BYSB

Mee ka ọ bụrụ isi

Mapịa

Lee anya n'etiti ihe abụọ

Kesaa

None

Ịchọrọ ka echekwaara gị ihe ndị gasị ị mere ka ha pụta ìhè ná ngwaọrụ gị niile? Debanye aha gị ma ọ bụ mee mbanye