Akara Njirimara YouVersion
Akara Eji Eme Ọchịchọ

Zaburi 67

67
1 Zaburi iyi yahimbiwe umutware w'abaririmbyi babwira inanga. Ni indirimbo yitwa Zaburi.
2Imana itubabarire iduhe umugisha,
Itumurikishirize mu maso hayo.#67.2-8: iyi mirongo ihwanye na 67.1-7 muri Bibliya Yera ya mbere.
Sela.
3Kugira ngo inzira yawe imenywe mu isi,
Ubugingo bwawe bukiza bumenywe mu mahanga yose.
4Mana, amoko agushime,
Amoko yose agushime.
5Amahanga yishime, aririmbishwe n'ibyishimo,
Kuko uzacira amoko imanza z'ukuri,
Kandi uzashorerera amahanga mu isi.
Sela.
6Mana, amoko agushime,
Amoko yose agushime.
7Ubutaka bweze umwero wabwo,
Imana ni yo Mana yacu, izaduha umugisha.
8Imana izaduha umugisha,
Kandi abo ku mpera y'isi hose bazayubaha.

Nke Ahọpụtara Ugbu A:

Zaburi 67: BYSB

Mee ka ọ bụrụ isi

Mapịa

Lee anya n'etiti ihe abụọ

Kesaa

None

Ịchọrọ ka echekwaara gị ihe ndị gasị ị mere ka ha pụta ìhè ná ngwaọrụ gị niile? Debanye aha gị ma ọ bụ mee mbanye