Akara Njirimara YouVersion
Akara Eji Eme Ọchịchọ

Zaburi 63

63
1 # 1 Sam 23.14 Zaburi ya Dawidi yahimbye ubwo yari ari mu butayu bw'i Buyuda.
2Mana, ni wowe Mana yanjye ndazindukira kugushaka,
Umutima wanjye ukugirira inyota,
Umubiri wanjye ugukumburira mu gihugu cyumye,
Kiruhijwe n'amapfa kitagira amazi.#63.2-12: iyi mirongo ihwanye na 63.1-11 muri Bibliya Yera ya mbere.
3Uko ni ko nagutumbiririye ahera hawe,
Kugira ngo ndebe imbaraga zawe n'ubwiza bwawe.
4Kuko imbabazi zawe ari izo gukundwa kuruta ubugingo,
Iminwa yanjye izagushima.
5Uko ni ko nzaguhimbaza nkiriho,
Izina ryawe ni ryo nzamanikira amaboko.
6Umutima wanjye uzahazwa nk'uriye umusokoro n'umubyibuho,
Akanwa kanjye kazagushimisha iminwa yishima,
7Uko nzakwibukira ku buriri bwanjye,
Nkagutekereza mu bicuku by'ijoro.
8Kuko wambereye umufasha,
Kandi nzavugiriza impundu mu gicucu cy'amababa yawe.
9Umutima wanjye ukōmaho,
Ukuboko kwawe kw'iburyo kurandamira.
10Ariko abashakira ubugingo bwanjye kubutsemba,
Bazajya ikuzimu.
11Bazahabwa gutwarwa n'inkota,
Bazaba umugabane w'ingunzu.
12Ariko umwami azishimira Imana,
Uyirahira wese azirata,
Kuko akanwa k'ababeshya kazazibywa.

Nke Ahọpụtara Ugbu A:

Zaburi 63: BYSB

Mee ka ọ bụrụ isi

Mapịa

Lee anya n'etiti ihe abụọ

Kesaa

None

Ịchọrọ ka echekwaara gị ihe ndị gasị ị mere ka ha pụta ìhè ná ngwaọrụ gị niile? Debanye aha gị ma ọ bụ mee mbanye