Zaburi 143
143
1 Zaburi ya Dawidi.
Uwiteka, umva gusenga kwanjye,
Tegera ugutwi kwinginga kwanjye,
Unsubize ku bw'umurava wawe no gukiranuka kwawe.
2 #
Rom 3.20; Gal 2.16 Kandi ntushyire umugaragu wawe mu rubanza,
Kuko ari nta wo mu babaho uzatsindira mu maso yawe.
3Kuko umwanzi yagenjeje umutima wanjye,
Yakubise ubugingo bwanjye abutsinda hasi,
Yantuje mu mwijima nk'abapfuye kera.
4Ni cyo gitumye umwuka wanjye ugwira isari muri jye,
Umutima wanjye ukūmirirwa muri jye.
5Nibutse iminsi ya kera,
Nibwira ibyo wakoze byose,
Ntekereza umurimo w'intoki zawe.
6Nkuramburira amaboko,
Umutima wanjye ukugirira inyota,
Nk'iy'igihugu kiruhijwe n'amapfa.
Sela.
7Uwiteka, tebuka unsubize,
Umutima wanjye urashira.
Ntumpishe mu maso hawe,
Kugira ngo ne guhinduka nk'abamanuka bajya muri rwa rwobo.
8Mu gitondo unyumvishe imbabazi zawe,
Kuko ari wowe niringira.
Umenyeshe inzira nkwiriye kunyuramo,
Kuko ari wowe ncururira umutima.
9Uwiteka, nkiza abanzi banjye,
Ni wowe mpungiyeho ngo umpishe.
10Unyigishe gukora ibyo ushaka,
Kuko ari wowe Mana yanjye,
Umwuka wawe mwiza anyobore mu gihugu cy'ikibaya.
11Uwiteka, unzure ku bw'izina ryawe,
Ukure umutima wanjye mu mubabaro ku bwo gukiranuka kwawe.
12Kandi urimbure abanzi banjye ku bw'imbabazi zawe,
Utsembe abahata umutima wanjye,
Kuko ndi umugaragu wawe.
Nke Ahọpụtara Ugbu A:
Zaburi 143: BYSB
Mee ka ọ bụrụ isi
Mapịa
Lee anya n'etiti ihe abụọ
Kesaa
Ịchọrọ ka echekwaara gị ihe ndị gasị ị mere ka ha pụta ìhè ná ngwaọrụ gị niile? Debanye aha gị ma ọ bụ mee mbanye
Bibiliya Yera, Kinyarwanda © Bible Society of Rwanda, 1993, 2001.