Akara Njirimara YouVersion
Akara Eji Eme Ọchịchọ

Zaburi 129

129
1 Indirimbo y'Amazamuka.
Bambabaje kenshi uhereye mu buto bwanjye,
Abe ari ko ubwoko bw'Abisirayeli buvuga none.
2Bambabaje kenshi, uhereye mu buto bwanjye,
Ariko ntibanesheje.
3Abahinzi bahinze ku mugongo wanjye,
Bahaciye impavu ndende.
4Uwiteka ni umukiranutsi,
Yaciye ingoyi abanyabyaha banshyizeho.
5Abanga i Siyoni bose,
Bakorwe n'isoni basubizwe inyuma.
6Babe nk'ubwatsi n'imyaka bimeze ku mapfundo y'amazu,
Byuma bitarakura.
7Ibyo umusaruzi atuzuza ikiganza cye,
Cyangwa uhambira imiba atuzuza igikondorero cye.
8Abahisi ntibavuge bati
“Umugisha w'Uwiteka ube kuri mwe,
Tubasabiye umugisha mu izina ry'Uwiteka.”

Nke Ahọpụtara Ugbu A:

Zaburi 129: BYSB

Mee ka ọ bụrụ isi

Mapịa

Lee anya n'etiti ihe abụọ

Kesaa

None

Ịchọrọ ka echekwaara gị ihe ndị gasị ị mere ka ha pụta ìhè ná ngwaọrụ gị niile? Debanye aha gị ma ọ bụ mee mbanye