Zaburi 114
114
1 #
Kuva 12.51
Ubwo Abisirayeli bavaga muri Egiputa,
Ubwo inzu y'Abayakobo yavaga mu bantu b'urundi rurimi.
2I Buyuda hahindutse ahera h'Imana,
I Bwisirayeli hahindutse ubwami bwayo.
3 #
Kuva 14.21; Yos 3.16 Inyanja ibibonye irahunga,
Yorodani isubizwa inyuma.
4Imisozi miremire yitera hejuru nk'amasekurume y'intama,
Udusozi twitera hejuru nk'abana b'intama.
5Wa nyanja we, utewe n'iki guhunga?
Nawe Yorodani, ushubijwe inyuma n'iki?
6Namwe misozi miremire, ni iki kibīteresha hejuru nk'amasekurume y'intama?
Namwe dusozi, mugakina nk'abana b'intama?
7Wa si we, hindira umushyitsi imbere y'Umwami,
Imbere y'Imana ya Yakobo,
8 #
Kuva 17.1-7; Kub 20.2-13 Yahinduye urutare ikidendezi,
Yahinduye igitare gikomeye isōko.
Nke Ahọpụtara Ugbu A:
Zaburi 114: BYSB
Mee ka ọ bụrụ isi
Mapịa
Lee anya n'etiti ihe abụọ
Kesaa
Ịchọrọ ka echekwaara gị ihe ndị gasị ị mere ka ha pụta ìhè ná ngwaọrụ gị niile? Debanye aha gị ma ọ bụ mee mbanye
Bibiliya Yera, Kinyarwanda © Bible Society of Rwanda, 1993, 2001.