Zaburi 110
110
1 #
Mat 22.44; Mar 12.36; Luka 20.42-43; Ibyak 2.34-35; 1 Kor Zaburi ya Dawidi. 15.25; Ef 1.20-22; Kolo 3.1; Heb 1.13; 8.1; 10.12-13
Uwiteka yabwiye Umwami wanjye ati
“Icara iburyo bwanjye,
Ugeze aho nzashyirira abanzi bawe munsi y'ibirenge byawe.”
2Uwiteka ari i Siyoni
Azasingiriza kure inkoni y'ubutware bwawe,
Tegeka hagati y'abanzi bawe.
3Abantu bawe bitanga babikunze,
Ku munsi ugaba ingabo zawe,
Abasore bawe baza aho uri nk'ikime,
Bambaye umurimbo wera, bavuye mu nda y'umuseso.
4 #
Heb 5.6; 6.20; 7.17,21 Uwiteka ararahiye ntazivuguruza ati
“Uri umutambyi iteka ryose,
Mu buryo bwa Melikisedeki.”
5Umwami Imana ihagaze iburyo bwawe,
Izamenagura#Izamenagura: cyangwa, Izahinguranya; reba Zab 18.39; 68.22. abami ku munsi w'umujinya wayo.
6Izacira imanza mu mahanga,
Izuzuza ahantu intumbi,
Izamenagurira imitwe mu gihugu kinini cyose.
7Umwami azanywera ku mugezi wo mu nzira,
Ni cyo gituma azashyira umutwe we hejuru.
Nke Ahọpụtara Ugbu A:
Zaburi 110: BYSB
Mee ka ọ bụrụ isi
Mapịa
Lee anya n'etiti ihe abụọ
Kesaa
Ịchọrọ ka echekwaara gị ihe ndị gasị ị mere ka ha pụta ìhè ná ngwaọrụ gị niile? Debanye aha gị ma ọ bụ mee mbanye
Bibiliya Yera, Kinyarwanda © Bible Society of Rwanda, 1993, 2001.