Zaburi 100
100
1 Zaburi yo gushima.
Mwa bari mu isi yose mwe,
Muvugirize Uwiteka impundu,
2Mukorere Uwiteka munezerewe,
Muze mu maso ye muririmba.
3Mumenye yuko Uwiteka ari we Mana,
Ni we waturemye natwe turi abe,
Turi ubwoko bwe,
Turi intama zo mu cyanya cye.
4Mwinjire mu marembo ye mushima,
No mu bikari bye muhimbaza,
Mumushime, musingize izina rye.
5 #
1 Ngoma 16.34; 2 Ngoma 5.13; 7.3; Ezira 3.11; Zab 106.1; 107.1; 118.1; 136.1; Yer 33.11 Kuko Uwiteka ari mwiza,
Imbabazi ze zihoraho iteka ryose,
Umurava we uhoraho ibihe byose.
Nke Ahọpụtara Ugbu A:
Zaburi 100: BYSB
Mee ka ọ bụrụ isi
Mapịa
Lee anya n'etiti ihe abụọ
Kesaa
Ịchọrọ ka echekwaara gị ihe ndị gasị ị mere ka ha pụta ìhè ná ngwaọrụ gị niile? Debanye aha gị ma ọ bụ mee mbanye
Bibiliya Yera, Kinyarwanda © Bible Society of Rwanda, 1993, 2001.