Akara Njirimara YouVersion
Akara Eji Eme Ọchịchọ

Yesaya 4

4
Imana isezerana gukiza abakobwa b'i Yerusalemu
1Uwo munsi abagore barindwi bazajya ku mugabo umwe bamubwire bati “Tuzitungirwa n'ibyokurya byacu kandi tuzajya twiyambika ubwacu, ariko uduhe kwitirirwa izina ryawe udukize urubwa rw'abantu.”
2Uwo munsi ishami ry'Uwiteka rizaba ryiza rifite icyubahiro. Abisirayeli bazarokoka, imyaka yo mu gihugu izabaryohera cyane ibabere myiza. 3Maze uzasigara i Siyoni n'i Yerusalemu wese, yanditswe mu bazima b'i Yerusalemu, azitwe uwera. 4Ubwo ngubwo Uwiteka azaba yuhagiye imyanda y'abakobwa b'i Siyoni ayimazeho, kandi azaba amaze amaraso muri Yerusalemu, ayamarishijemo umwuka ukiranuka n'umwuka wotsa. 5#Kuva 13.21; 24.16 Kandi hejuru y'ubuturo bwose bwo ku musozi wa Siyoni no ku materaniro yaho, Uwiteka azaharemeraho igicu n'umwotsi ku manywa n'umuriro waka ukamurika nijoro. Maze hejuru y'ibyubahwa byose hazabeho igitwikirizo. 6Kandi ku manywa hazabaho ihema ryo kuzana igicucu ku bw'icyokere, ribe ubuhungiro n'ubwugamo bw'ishuheri n'imvura.

Nke Ahọpụtara Ugbu A:

Yesaya 4: BYSB

Mee ka ọ bụrụ isi

Mapịa

Lee anya n'etiti ihe abụọ

Kesaa

None

Ịchọrọ ka echekwaara gị ihe ndị gasị ị mere ka ha pụta ìhè ná ngwaọrụ gị niile? Debanye aha gị ma ọ bụ mee mbanye