Yesaya 18
18
1 #
Zef 2.12
Dore re! Dore igihugu gihindisha amababa kiri hakurya y'imigezi ya Etiyopiya, 2cyatumye intumwa zinyura mu nyanja zigenda ku mazi ku bihare by'inkorogoto kiti “Nimugende mwa ntumwa mwe z'impayamaguru, musange ishyanga ry'abantu barebare b'umubiri urembekereye, ryahoze ritera ubwoba na bugingo n'ubu, ishyanga risenya rigasiribanga igihugu cyaryo kigabanywa n'imigezi.”
3Yemwe baturage bo ku isi mwese, yemwe abatura ku isi, ibendera nirishingwa ku misozi miremire mujye mureba, kandi ikondera nirivuga mujye mwumva. 4Kuko Uwiteka yambwiye ati “Nzigumira mu buturo bwanjye nitegereze mere nk'izuba ritera ibishashi, nk'igicu cy'ikime cyo mu gihe cy'ubushyuhe bwo mu isarura.” 5Nuko isarura ritaragera ururabo ruhunguye, inzabibu ari intenge, amashami magufi azayatemesha impabuzo, n'amashami agabye azayatema ayakureho. 6Bazasigara ari ibirundo, basigiwe inkongoro zo ku misozi miremire n'inyamaswa zo mu isi. Inkongoro zizabarya mu cyi n'inyamaswa zo mu isi zose zizabarya mu itumba.
7Icyo gihe bazazanira Uwiteka Nyiringabo abantu barebare b'umubiri urembekereye ho indabukirano, ari bo bantu bahoze batera ubwoba na bugingo n'ubu, ishyanga risenya rigasiribanga igihugu cyaryo kigabanywa n'imigezi, babazane ahantu h'izina ry'Uwiteka Nyiringabo, ari wo musozi wa Siyoni.
Nke Ahọpụtara Ugbu A:
Yesaya 18: BYSB
Mee ka ọ bụrụ isi
Mapịa
Lee anya n'etiti ihe abụọ
Kesaa
Ịchọrọ ka echekwaara gị ihe ndị gasị ị mere ka ha pụta ìhè ná ngwaọrụ gị niile? Debanye aha gị ma ọ bụ mee mbanye
Bibiliya Yera, Kinyarwanda © Bible Society of Rwanda, 1993, 2001.