1
Yesaya 1:18
Bibiliya Yera
BYSB
“Nimuze tujye inama”, ni ko Uwiteka avuga, “Naho ibyaha byanyu byatukura nk'umuhemba birahinduka umweru bise na shelegi, naho byatukura tukutuku birahinduka nk'ubwoya bw'intama bwera.
Lee anya n'etiti ihe abụọ
Nyochaa Yesaya 1:18
2
Yesaya 1:19
Nimwemera mukumvira muzarya ibyiza byo mu gihugu.
Nyochaa Yesaya 1:19
3
Yesaya 1:17
Mwige gukora neza, mushake imanza zitabera, murenganure abarengana, mucire impfubyi urubanza, muburanire abapfakazi.
Nyochaa Yesaya 1:17
4
Yesaya 1:20
Ariko nimwanga mukagoma inkota izabarya”, kuko akanwa k'Uwiteka ari ko kabivuze.
Nyochaa Yesaya 1:20
5
Yesaya 1:16
“Nimwiyuhagire mwiboneze, mukureho ibyaha byo mu mirimo yanyu bive imbere yanjye, mureke gukora nabi.
Nyochaa Yesaya 1:16
6
Yesaya 1:15
Nimutega ibiganza nzabima amaso, ndetse nimusenga amashengesho menshi sinzayumva, ibiganza byanyu byuzuye amaraso.
Nyochaa Yesaya 1:15
7
Yesaya 1:13
Ntimukongere kuntura amaturo atagira umumaro, imibavu ni ikizira kuri jye, imboneko z'amezi n'amasabato no guteranya amateraniro ndabirambiwe, ibyaha bivanze no guterana kwera bikurweho.
Nyochaa Yesaya 1:13
8
Yesaya 1:3
Inka imenya nyirayo, n'indogobe imenya urugo rwa shebuja. Abisirayeli bo ntibabizi, ubwoko bwanjye ntibubyitaho.”
Nyochaa Yesaya 1:3
9
Yesaya 1:14
Imboneko z'amezi n'iminsi mikuru byanyu mwategetswe umutima wanjye urabyanga, birananiye ndushye kubyihanganira.
Nyochaa Yesaya 1:14