1
Luka 6:38
Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu
KBNT
Mujye mutanga, namwe muzahabwa: icyibo gishimishije, gitsindagiye, gicugushije, gisheshekaje, ni cyo bazabuzuriza, kuko igipimisho mugeresha, ari cyo muzasubirizwamo.»
השווה
חקרו Luka 6:38
2
Luka 6:45
Umunyamico myiza avana mu mutima we ibyiza bibitsemo, n’umunyamico mibi avana mu mutima we ibibi byawusabitse; kuko akuzuye umutima gasesekara ku munwa.
חקרו Luka 6:45
3
Luka 6:35
Ahubwo nimujye mukunda abanzi banyu, mugire neza, kandi mutange inguzanyo mutizeye inyiturano. Ubwo rero ingororano yanyu izaba nyinshi, kandi muzaba mubaye abana ba Nyir’ijuru, kuko agirira neza indashima n’abagiranabi.
חקרו Luka 6:35
4
Luka 6:36
Nimube abanyampuhwe, nk’uko So ari Umunyampuhwe.
חקרו Luka 6:36
5
Luka 6:37
Ntimugashinje abandi, namwe mutazashinjwa; ntimugacire abandi urubanza, namwe mutazarucirwa; nimubabarire abandi, namwe muzababarirwe.
חקרו Luka 6:37
6
Luka 6:27-28
Ahubwo, mwe munyumva, reka mbabwire: nimujye mukunda abanzi banyu, mugirire neza ababanga; mwifurize ineza ababavuma, musabire abababeshyera.
חקרו Luka 6:27-28
7
Luka 6:31
Kandi uko mushaka ko abandi babagirira, abe ari ko namwe mubagirira.
חקרו Luka 6:31
8
Luka 6:29-30
Nihagira ugukubita ku itama, umutege n’irindi. Nihagira ukwambura igishura cyawe, ntumwime n’ikanzu yawe. Ugusabye wese, ujye umuha, n’ukwambuye icyawe ntukakimwake.
חקרו Luka 6:29-30
9
Luka 6:43
Nta giti cyiza cyera imbuto mbi, nta n’igiti kibi cyera imbuto nziza.
חקרו Luka 6:43
10
Luka 6:44
Igiti cyose kirangwa n’imbuto zacyo. Koko nta we usoroma imitini ku mahwa, nta n’usarura imizabibu ku bitovu.
חקרו Luka 6:44