1
Yakobo 3:17
Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu
KBNT
Naho ubuhanga bukomoka mu ijuru, icya mbere cyo ni ubuziranenge, ni ubunyamahoro, ni ubunyarugwiro n’ubunyampuhwe, bukaba busendereye ineza kandi bukarumbuka imbuto nziza, ntibugire aho bubogamira kandi ntibugire uburyarya.
השווה
חקרו Yakobo 3:17
2
Yakobo 3:13
Ni nde w’umuhanga n’umunyabwenge muri mwe? Nabyerekanishe imyifatire ye myiza, ko ibikorwa bye byuzuye ituze n’ubuhanga.
חקרו Yakobo 3:13
3
Yakobo 3:18
Imbuto y’ubutungane ibibwa mu mahoro, ku baharanira amahoro.
חקרו Yakobo 3:18
4
Yakobo 3:16
Koko rero, ahari ishyari n’ubucabiranya, haba umuvurungano n’ibikorwa bibi by’amoko yose.
חקרו Yakobo 3:16
5
Yakobo 3:9-10
Ni rwo tuvugisha dusingiza Nyagasani n’Umubyeyi, ariko akaba ari na rwo tuvumisha abantu baremwe mu ishusho y’Imana; bityo mu munwa umwe hagasohoka umugisha n’umuvumo. Bavandimwe rero, ntibyari bikwiye kumera bityo.
חקרו Yakobo 3:9-10
6
Yakobo 3:6
Ururimi na rwo ni nk’umuriro, isoko y’ibibi; rubarirwa mu myanya y’umubiri wacu, maze rukanduza umubiri wose, rukawutwikisha umuriro rukomora mu nyenga y’ikuzimu, rukangiza imibereho yacu yose.
חקרו Yakobo 3:6
7
Yakobo 3:8
ariko ururimi, nta muntu n’umwe ushobora kurutegeka, rwo cyorezo kidahoshwa, rukaba rwuzuyemo uburozi bwica!
חקרו Yakobo 3:8
8
Yakobo 3:1
Bavandimwe, ntimugahirimbanire mwese kuba abigisha. Murabizi ko twebwe abigisha tuzacirwa urubanza rukomeye
חקרו Yakobo 3:1