1
Iyimukamisiri 20:2-3
Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu
KBNT
«Ni jyewe Uhoraho Imana yawe wagukuye mu gihugu cya Misiri, mu nzu y’ubucakara: Nta mana zindi uzagira kereka jyewe.
השווה
חקרו Iyimukamisiri 20:2-3
2
Iyimukamisiri 20:4-5
Ntuzikorere ishusho ry’iribazanyo cyangwa se ikindi kibonetse cyose; cyaba gisa n’ibiri hejuru mu kirere cyangwa n’ibiri hasi ku isi cyangwa se n’ibiri mu mazi akikije isi. Ntuzapfukame imbere y’ibyo bigirwamana kandi ntuzabiyoboke; kuko Imana yawe ari jyewe Uhoraho, nkaba Imana ifuha, ihanira icyaha cy’ababyeyi mu bana babo, kugeza mu gisekuruza cya gatatu no mu cya kane cy’abanyanga
חקרו Iyimukamisiri 20:4-5
3
Iyimukamisiri 20:12
Wubahe so na nyoko, kugira ngo uzarambe mu gihugu Uhoraho Imana yawe aguhaye.
חקרו Iyimukamisiri 20:12
4
Iyimukamisiri 20:8
Urajye wibuka umunsi w’isabato, uwegurire Imana.
חקרו Iyimukamisiri 20:8
5
Iyimukamisiri 20:7
Ntuzavuge izina ry’Uhoraho Imana yawe mu bintu by’amanjwe, kuko Uhoraho atazareka guhana uzaba yavuze izina rye mu bintu by’amanjwe.
חקרו Iyimukamisiri 20:7
6
Iyimukamisiri 20:9-10
Uzakore imirimo yawe yose mu minsi itandatu, naho uwa karindwi ni isabato y’Uhoraho Imana yawe; ntuzagire umurimo n’umwe ukora: ari wowe, ari umuhungu wawe, ari umugaragu wawe, ari umuja wawe, ari itungo ryawe, ari n’umusuhuke waje iwanyu.
חקרו Iyimukamisiri 20:9-10
7
Iyimukamisiri 20:17
Ntuzararikire inzu ya mugenzi wawe, ntuzararikire umugore wa mugenzi wawe, cyangwa umugaragu we cyangwa umuja we cyangwa inka ye cyangwa indogobe ye, mbese ikintu cya mugenzi wawe icyo ari cyo cyose.»
חקרו Iyimukamisiri 20:17
8
Iyimukamisiri 20:16
Ntuzavuge ibinyoma ubeshyera mugenzi wawe.
חקרו Iyimukamisiri 20:16
9
Iyimukamisiri 20:14
Ntuzasambane.
חקרו Iyimukamisiri 20:14
10
Iyimukamisiri 20:13
Ntuzice umuntu.
חקרו Iyimukamisiri 20:13
11
Iyimukamisiri 20:15
Ntuzatware umuntu ngo umugire uwawe ku ngufu.
חקרו Iyimukamisiri 20:15