1
Ezekiyeli 34:16
Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu
KBNT
Nzashakashaka iyazimiye, ngarure iyari yatannye, iyakomeretse nyomore, naho iyari irwaye nyondore, ibyibushye ikanagira ubuzima bwiza nkomeze kuyitaho. Nzaziragira zose nkurikije ubutabera.
Муқоиса
Ezekiyeli 34:16 омӯзед
2
Ezekiyeli 34:12
Uko umushumba yita ku matungo ye igihe aba ari hagati y’intama zibyagiye, nanjye ni ko nzita ku ntama zanjye, nzivane ahantu hose zatatanirijwe ku munsi w’ibihu n’umwijima.
Ezekiyeli 34:12 омӯзед
3
Ezekiyeli 34:11
Koko Nyagasani Uhoraho aravuze ati «Dore jye ubwanjye ngiye gukenura amatungo yanjye kandi nyiteho.
Ezekiyeli 34:11 омӯзед
4
Ezekiyeli 34:15
Ni jye ubwanjye uziragirira intama zanjye — uwo ni Nyagasani Uhoraho ubivuzejye nzazibyagiza ziruhuke.
Ezekiyeli 34:15 омӯзед
5
Ezekiyeli 34:31
Namwe rero, ntama zanjye, muri ishyo ry’abantu niragirira — uwo ni Nyagasani Uhoraho ubivuze — maze jye nkaba Imana yanyu.»
Ezekiyeli 34:31 омӯзед
6
Ezekiyeli 34:2
«Mwana w’umuntu, hanurira abashumba ba Israheli ibiberekeyeho. Bahanurire ubabwira uti ’Dore uko Nyagasani Uhoraho avuze: Bariyimbire abo bashumba ba Israheli biragira ubwabo! Mbese ye, ubundi abashumba ntibagomba gukenura ubushyo?
Ezekiyeli 34:2 омӯзед