1
Ibyakozwe 20:35
Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu
KBNT
Naberetse buri munsi ko ari ngombwa kuvunika dutyo, kugira ngo tugoboke abatishoboye, twibuka n’amagambo Nyagasani Yezu yivugiye ubwe ati ’Utanga arahirwa kuruta uhabwa.’»
Муқоиса
Ibyakozwe 20:35 омӯзед
2
Ibyakozwe 20:24
Nyamara ku bwanjye, ndahamya ko amagara yanjye bwite nta cyo amariye; icya ngombwa ni ukurangiza isiganwa ryanjye n’umurimo Nyagasani Yezu yanshinze wo guhamya Inkuru Nziza y’ineza Imana ibagirira.
Ibyakozwe 20:24 омӯзед
3
Ibyakozwe 20:28
Murimenye rero ubwanyu, mumenye n’ubushyo mwaragijwe na Roho Mutagatifu, mube abashumba ba Kiliziya y’Imana, Yezu yacunguje amaraso ye bwite.
Ibyakozwe 20:28 омӯзед
4
Ibyakozwe 20:32
Ubu rero mbaragije Nyagasani kugira ngo abababarire, maze abakomereshe ijambo rye, kandi ku bwa ryo abahe umurage hamwe n’abatagatifujwe bose.
Ibyakozwe 20:32 омӯзед
Асосӣ
Китоби Муқаддас
Нақшаҳо
Видео