1
Abanyatesaloniki, iya 2 2:3
Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu
KBNT
Rwose ntihazagire ubabeshya na busa, kuko ibyo bitazaba hatabanje kuza igihe cy’ubuhakanyi, kandi hatabanje kwigaragaza Umuntu w’Umugomeramana, Umwana woramye
Муқоиса
Abanyatesaloniki, iya 2 2:3 омӯзед
2
Abanyatesaloniki, iya 2 2:13
Twebweho rero, tugomba guhora dushimira Imana kubera mwebwe, bavandimwe mukunzwe na Nyagasani, kuko Imana yabatoye kuva mu ntangiriro, kugira ngo murokorwe mubikesha Roho ubatagatifuza, mubikesha kandi no kwemera ukuri.
Abanyatesaloniki, iya 2 2:13 омӯзед
3
Abanyatesaloniki, iya 2 2:4
wa Mwanzi uzishyira hejuru y’icyitwa Imana cyose, no hejuru y’ibindi byose bikwiye gusengwa, akageza n’aho ubwe yicara mu Ngoro y’Imana, maze agatangaza ko ubwe ari Imana.
Abanyatesaloniki, iya 2 2:4 омӯзед
4
Abanyatesaloniki, iya 2 2:16-17
Umwami wacu Yezu Kristu ubwe, hamwe n’Imana Umubyeyi wacu wadukunze, maze ku neza ye akaduha kwizera ihumure ritazashira, bo nyine nibabahumurize kandi babahe gukomera mu byiza byose mukora cyangwa muvuga.
Abanyatesaloniki, iya 2 2:16-17 омӯзед
5
Abanyatesaloniki, iya 2 2:11
Ni yo mpamvu Imana ibareka bagaterwa n’ubuyobe bubarindagiza, bakemera ibinyoma
Abanyatesaloniki, iya 2 2:11 омӯзед
6
Abanyatesaloniki, iya 2 2:9-10
Naho amaza y’Umugomeramana yo azarangwa n’imigirire ikomoka kuri Sekibi, agaragarire mu bushobozi buhambaye, no mu bimenyetso n’ibitangaza by’ibinyoma biteye kwinshi, kimwe no mu bishuko byose by’ubugizi bwa nabi, bizitabirwa n’abagenewe korama bazize ko batakunze ukuri kugenewe kubarokora.
Abanyatesaloniki, iya 2 2:9-10 омӯзед
7
Abanyatesaloniki, iya 2 2:7
Ni koko, Ubugomeramana bw’urujijo bwatangiye guca ibintu mu cyayenge; igisigaye gusa ni ukwigizayo ubuzitiye ubu ngubu.
Abanyatesaloniki, iya 2 2:7 омӯзед
Асосӣ
Китоби Муқаддас
Нақшаҳо
Видео