1
Ibyahishuwe 2:4
Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu
KBNT
Nyamara mfite icyo nkugayaho: ni uko utakinkunda nka mbere.
సరిపోల్చండి
Ibyahishuwe 2:4 ని అన్వేషించండి
2
Ibyahishuwe 2:5
Ibuka rero aho wahanantutse ukagwa. Gira wisubireho kandi ukore ibikorwa nk’ibya mbere. Naho ubundi, ngiye kuza, maze niba utisubiyeho nzakure itara ryawe mu mwanya waryo.
Ibyahishuwe 2:5 ని అన్వేషించండి
3
Ibyahishuwe 2:10
Ntutinye ibigiye kukubabaza. Dore Sekibi agiye kujugunya mu buroko bamwe muri mwe kugira ngo abagerageze, maze muzagire amagorwa y’iminsi cumi. Urabe indahemuka kugeza ku rupfu, maze nzakwambike ikamba ry’ubugingo.’
Ibyahishuwe 2:10 ని అన్వేషించండి
4
Ibyahishuwe 2:7
Ufite amatwi arumve icyo Roho abwira za Kiliziya. Uzatsinda, nzamuha kurya ku giti cy’ubugingo, kiri mu busitani bw’Imana.»
Ibyahishuwe 2:7 ని అన్వేషించండి
5
Ibyahishuwe 2:2
’Ibikorwa byawe, umuruho wawe n’ubwiyumanganye bwawe ndabizi, kimwe n’uko utashobora kwihanganira abagome. Wagerageje abiyitaga intumwa kandi atari zo, maze usanga ari ababeshyi.
Ibyahishuwe 2:2 ని అన్వేషించండి
6
Ibyahishuwe 2:3
Ufite ubwiyumanganye koko: warababaye ku mpamvu y’izina ryanjye, kandi ntiwacika intege.
Ibyahishuwe 2:3 ని అన్వేషించండి
7
Ibyahishuwe 2:17
Ufite amatwi arumve icyo Roho abwira za Kiliziya. Uzatsinda, nzamuha manu yahishwe, muhe akabuye kererana, kandi kuri ako kabuye hazaba handitseho izina rishya ritagira undi urizi, uretse urihawe.»
Ibyahishuwe 2:17 ని అన్వేషించండి
హోమ్
బైబిల్
ప్రణాళికలు
వీడియోలు