1
Ibyahishuwe 11:15
Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu
KBNT
Umumalayika wa karindwi na we avuza akarumbeti ke. Nuko amajwi yumvikanira mu ijuru, avuga aranguruye ati «Ingoma y’isi yeguriwe Umwami wacu na Kristu we; akazima ingoma uko ibihe bizahora bisimburana iteka.»
సరిపోల్చండి
Ibyahishuwe 11:15 ని అన్వేషించండి
2
Ibyahishuwe 11:18
Amahanga yari yarakaye, ariko uburakari bwawe buba ari bwo bwigaragaza. Ubu ni igihe cyo gucira urubanza abapfuye, no guhemba abagaragu bawe b’abahanuzi, abatagatifu n’abatinya izina ryawe, abakuru n’abato, n’igihe cyo gutsemba abarimbuye isi.»
Ibyahishuwe 11:18 ని అన్వేషించండి
3
Ibyahishuwe 11:3
Nzaha abahamya banjye babiri ubushobozi bwo guhanura, mu minsi igihumbi magana abiri na mirongo itandatu, bambaye ibigunira.
Ibyahishuwe 11:3 ని అన్వేషించండి
4
Ibyahishuwe 11:11
Ariko nyuma y’iyo minsi itatu n’igice, umwuka w’ubugingo uturutse ku Mana uzabinjiremo, maze bahaguruke. Nuko ababashungeraga batahwa n’ubwoba bwinshi cyane.
Ibyahishuwe 11:11 ని అన్వేషించండి
5
Ibyahishuwe 11:6
Bafite ububasha bwo gufunga ijuru, maze ntihazagire imvura igwa mu minsi bazamara bahanura, bakagira n’ububasha bwo guhindura amazi amaraso, kimwe n’ubwo guteza isi ibyorezo bitabarika, uko babishatse kose.
Ibyahishuwe 11:6 ని అన్వేషించండి
6
Ibyahishuwe 11:4-5
Abo bahamya ni ibiti bibiri by’imizeti n’amatara abiri, biri imbere y’Umwami w’isi. Nihagira ushaka kubagirira nabi, umuriro uzasohoka mu kanwa kabo, maze utsembe abanzi babo. Ni koko, niharamuka hagize ushaka kubagirira nabi, ni uko agomba kwicwa.
Ibyahishuwe 11:4-5 ని అన్వేషించండి
హోమ్
బైబిల్
ప్రణాళికలు
వీడియోలు