1
Yohani 15:5
Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu
KBNT
Jye ndi umuzabibu, mwe mukaba amashami. Uba rero muri jye, nanjye nkaba muri we, yera imbuto nyinshi; koko tutari kumwe nta cyo mwashobora.
సరిపోల్చండి
Yohani 15:5 ని అన్వేషించండి
2
Yohani 15:4
Nimube rero muri jyewe, nanjye mbe muri mwe. Uko ishami ridashobora kwera imbuto ku bwaryo ritari ku muzabibu, namwe ni ko mutakwera mutandimo.
Yohani 15:4 ని అన్వేషించండి
3
Yohani 15:7
Nimumbamo n’amagambo yanjye akababamo, muzasabe icyo muzashaka cyose muzagihabwa.
Yohani 15:7 ని అన్వేషించండి
4
Yohani 15:16
Si mwe mwantoye, ahubwo ni jye wabatoye, maze mbashyiraho kugira ngo mugende, mwere imbuto, kandi imbuto yanyu igumeho; bityo icyo muzasaba Data cyose mu izina ryanjye, azakibahe.
Yohani 15:16 ని అన్వేషించండి
5
Yohani 15:13
Nta wagira urukundo ruruta urw’umuntu uhara amagara ye kubera incuti ze.
Yohani 15:13 ని అన్వేషించండి
6
Yohani 15:2
Ishami ryose riterera imbuto muri jye, araritema; naho ishami ryera imbuto, araryicira agira ngo rirusheho kwera imbuto.
Yohani 15:2 ని అన్వేషించండి
7
Yohani 15:12
Ngiri itegeko mbahaye: nimujye mukundana nk’uko nanjye nabakunze.
Yohani 15:12 ని అన్వేషించండి
8
Yohani 15:8
Igihesha Data ikuzo ni uko mwakwera imbuto nyinshi, mukaba n’abigishwa banjye.
Yohani 15:8 ని అన్వేషించండి
9
Yohani 15:1
Ndi umuzabibu w’ukuri, naho Data akaba umuhinzi.
Yohani 15:1 ని అన్వేషించండి
10
Yohani 15:6
Utaba muri jye, azajugunywa nk’ishami ritera, maze yumagane, kandi bene ayo mashami barayasakuma, bakayajugunya mu muriro, agashya.
Yohani 15:6 ని అన్వేషించండి
11
Yohani 15:11
Ibyo mbibabwiye ngira ngo ibyishimo byanjye bibabemo, kandi ngo ibyishimo byanyu bisendere.
Yohani 15:11 ని అన్వేషించండి
12
Yohani 15:10
Nimwubaha amategeko yanjye, muzaguma mu rukundo rwanjye, nk’uko nanjye nubaha amategeko ya Data, maze nkaguma mu rukundo rwe.
Yohani 15:10 ని అన్వేషించండి
13
Yohani 15:17
Icyo mbategetse ni uko mukundana.
Yohani 15:17 ని అన్వేషించండి
14
Yohani 15:19
Iyo muba ab’isi, isi yakunze ikiri icyayo; ariko kuko mutari ab’isi, kandi nkaba narabatoye mbakura mu isi, ni cyo isi izabaziza.
Yohani 15:19 ని అన్వేషించండి
హోమ్
బైబిల్
ప్రణాళికలు
వీడియోలు