1
Abanyakolosi 2:6-7
Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu
KBNT
Bityo rero, nimukomeze mujye mbere muri Kristu Yezu Umwami wacu, mbese nk’uko mwamubwiwe; mushore imizi muri We, kandi mube ari We mwishingikirizaho, mukomejwe n’ukwemera babatoje, mushimira Imana ubudahwema.
సరిపోల్చండి
Abanyakolosi 2:6-7 ని అన్వేషించండి
2
Abanyakolosi 2:8
Muramenye ntihazagire ubashukisha bene za nyigisho z’ubuhendanyi bita ubuhanga bwahebuje, zihuje n’ibitekerezo by’ubuyobe bw’abantu, zigashingira ku by’isi, ariko zinyuranye na Kristu.
Abanyakolosi 2:8 ని అన్వేషించండి
3
Abanyakolosi 2:13-14
Mwebwe mwari mwarapfuye muzize ibyaha byanyu n’umubiri wanyu wandavuye, none Imana yabashubije ubugingo hamwe na We, itubabarira ibicumuro byacu byose. Yasibanganyije urwandiko rwadushinjaga imyenda twarimo kubera amategeko tutakurikije, irarushwanyaguza irubamba ku musaraba.
Abanyakolosi 2:13-14 ని అన్వేషించండి
4
Abanyakolosi 2:9-10
Koko rero ni We ubusendere bwose bwa kamere‐Mana butuyemo mu buryo bw’umubiri, kandi namwe ubwanyu abasenderezamo ibyiza byose, We mutware w’Ibikomangoma n’Ibihangange byose.
Abanyakolosi 2:9-10 ని అన్వేషించండి
5
Abanyakolosi 2:16-17
Nuko rero ntihakagire ubacira urubanza mu byerekeye ibiribwa cyangwa ibinyobwa, cyangwa se kubera iminsi mikuru, imboneko z’ukwezi n’amasabato. Ibyo byose ni amarenga y’ibyagombaga kuzaza, ariko ukuri nyako ni Kristu.
Abanyakolosi 2:16-17 ని అన్వేషించండి
హోమ్
బైబిల్
ప్రణాళికలు
వీడియోలు