1
Yohani, iya 1 3:18
Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu
KBNT
Twana twanjye, ntitugakundane mu magambo no ku rurimi, ahubwo mu bikorwa no mu kuri.
సరిపోల్చండి
Yohani, iya 1 3:18 ని అన్వేషించండి
2
Yohani, iya 1 3:16
Dore icyo tumenyeraho urukundo: ni uko Yezu ubwe yemeye guhara amagara ye kubera twebwe. Natwe rero tugomba guhara amagara yacu kubera abavandimwe bacu.
Yohani, iya 1 3:16 ని అన్వేషించండి
3
Yohani, iya 1 3:1
Nimurebe urukundo ruhebuje Imana Data yadukunze, kugeza n’aho twitwa abana b’Imana, kandi tukaba turi bo koko! Dore impamvu isi idashobora kutumenya: ni uko itamenye Imana.
Yohani, iya 1 3:1 ని అన్వేషించండి
4
Yohani, iya 1 3:8
Naho ukora icyaha, aba ari uwa Sekibi, kuko Sekibi ari umunyabyaha kuva mu ntangiriro. Ngicyo icyatumye Umwana w’Imana yigaragaza: ni ukugira ngo arimbure ibikorwa bya Sekibi.
Yohani, iya 1 3:8 ని అన్వేషించండి
5
Yohani, iya 1 3:9
Umuntu wese wabyawe n’Imana, ntaba agishoboye gukora icyaha, kuko imbuto yayo iba imurimo; ntashobora rero gukora icyaha ukundi, kuko yabyawe n’Imana.
Yohani, iya 1 3:9 ని అన్వేషించండి
6
Yohani, iya 1 3:17
Niba umuntu atunze iby’isi, maze yabona umuvandimwe we akennye ntamugirire impuhwe, urukundo rw’Imana rwamubamo rute?
Yohani, iya 1 3:17 ని అన్వేషించండి
7
Yohani, iya 1 3:24
Ukurikiza amategeko y’Imana aguma mu Mana, na Yo ikamugumamo. Kandi aho tumenyera ko Imana iturimo, ni uko yaduhaye Roho wayo.
Yohani, iya 1 3:24 ని అన్వేషించండి
8
Yohani, iya 1 3:10
Dore ikigaragaza abana b’Imana n’abana ba Sekibi: umuntu wese udakora ibitunganye, cyangwa ntakunde umuvandimwe we, ntakomoka ku Mana.
Yohani, iya 1 3:10 ని అన్వేషించండి
9
Yohani, iya 1 3:11
Dore rero ubutumwa mwumvise kuva mu ntangiriro: tugomba gukundana.
Yohani, iya 1 3:11 ని అన్వేషించండి
10
Yohani, iya 1 3:13
Bavandimwe, ntimugatangazwe n’uko ab’isi babanga.
Yohani, iya 1 3:13 ని అన్వేషించండి
హోమ్
బైబిల్
ప్రణాళికలు
వీడియోలు