1
Matayo 19:26
Bibiliya Ijambo ry'imana
BIR
Yezu arabitegereza arababwira ati: “Koko ku bantu ntibishoboka, ariko ku Mana byose birashoboka.”
సరిపోల్చండి
Matayo 19:26 ని అన్వేషించండి
2
Matayo 19:6
ku buryo baba batakiri babiri ahubwo baba babaye umuntu umwe. Nuko rero ntihakagire umuntu utandukanya abo Imana yafatanyije.”
Matayo 19:6 ని అన్వేషించండి
3
Matayo 19:4-5
Arabasubiza ati: “Mbese ntimwasomye ko mbere na mbere igihe Imana yaremaga yaremye abantu, umugabo n'umugore? Nyuma yaravuze iti: ‘Ni cyo gituma umugabo azasiga se na nyina akabana n'umugore we akaramata, bombi bakaba umuntu umwe’
Matayo 19:4-5 ని అన్వేషించండి
4
Matayo 19:14
Yezu ni ko kubabwira ati: “Nimureke abana bato bansange, mwibabuza kuko ubwami bw'ijuru ari ubw'abameze nka bo.”
Matayo 19:14 ని అన్వేషించండి
5
Matayo 19:30
Ikindi kandi benshi mu b'imbere bazaba ab'inyuma, na benshi mu b'inyuma babe ab'imbere.
Matayo 19:30 ని అన్వేషించండి
6
Matayo 19:29
Umuntu wese wasize amazu cyangwa abavandimwe, cyangwa se cyangwa nyina, cyangwa abana cyangwa amasambu kubera jye, azahabwa ibiruta ibyo incuro ijana kandi ahabwe ubugingo buhoraho.
Matayo 19:29 ని అన్వేషించండి
7
Matayo 19:21
Yezu aramusubiza ati: “Niba ushaka kuba indakemwa koko, genda ugurishe ibyo utunze ibivuyemo ubihe abakene, ni bwo uzaba ufite ubutunzi mu ijuru, maze uze unkurikire.”
Matayo 19:21 ని అన్వేషించండి
8
Matayo 19:17
Yezu aramusubiza ati: “Kuki umbaza ibyiza ugomba gukora? Imana yonyine ni yo nziza, niba ushaka kubona ubugingo buhoraho ujye ukurikiza Amategeko yayo.”
Matayo 19:17 ని అన్వేషించండి
9
Matayo 19:24
Nongere kandi mbabwire: icyoroshye ni uko ingamiya yanyura mu mwenge w'urushinge, kuruta ko umukungu yakwinjira mu bwami bw'Imana.”
Matayo 19:24 ని అన్వేషించండి
10
Matayo 19:9
Naho jye mbabwiye ko umugabo wese wirukana umugore we bitavuye ku kubana kutemewe n'Amategeko maze akazana undi, aba asambanye.”
Matayo 19:9 ని అన్వేషించండి
11
Matayo 19:23
Yezu abwira abigishwa be ati: “Ndababwira nkomeje ko biruhije ko umukungu yinjira mu bwami bw'ijuru.
Matayo 19:23 ని అన్వేషించండి