Mufananidzo weYouVersion
Mucherechedzo Wekutsvaka

Zaburi 85

85
Uhoraho azagaba ihirwe#85.0 Uhoraho azagaba ihirwe: umuryango w’Imana urashimira Nyagasani kuko watahutse, ukava i Babiloni aho wari warajyanywe bunyago, ukongera gutura muri Palesitina (2–4). Nyamara ariko, baracyari mu makuba menshi kandi n’izindi ngorane ntizibuze. Iyi zaburi rero, irasaba Imana ngo bongere bagire agahenge, babeho mu mutekano (5–14).
1Igenewe umuririmbisha. Ni zaburi y’abahungu ba Kore.
2Uhoraho, watonesheje igihugu cyawe,
ugarura bene Yakobo bari barajyanyweho iminyago;
3wababariye umuryango wawe icyaha cyawo,
uzimanganya ibicumuro byawo byose. (guceceka akanya gato)
4Wahosheje ubukana bwawe,
uzibukira igikatu cy’uburakari bwawe.
5Tugarure, Mana mukiza wacu,
maze ushire umujinya wari udufitiye.
6Mbese uzahora uturakariye igihe cyose,
maze uburakari bwawe buhore bwiyongera?
7Si wowe se uzadukomorera ubuzima,
maze umuryango wawe ukakuboneramo ibyishimo!
8Uhoraho, twereke impuhwe zawe
kandi uduhe agakiza kawe.
9Ndashaka kumva icyo Uhoraho Imana avuze;
aravuga iby’amahoro y’umuryango we n’abayoboke be,
bapfa gusa kudasubira mu busazi bwabo.
10Koko ubuvunyi bwe buba hafi y’abamutinya,
kugira ngo ikuzo rye rigume mu gihugu cyacu.
11Impuhwe n’ubudahemuka byarahuriranye,
ubutabera n’amahoro birahoberana.
12Ubudahemuka buzamera busagambe ku isi,
maze ubutabera bubururukireho buva mu ijuru.
13Uhoraho ubwe azabaha ihirwe,
maze isi yacu izarumbuke imbuto.
14Ubutabera buzamugenda imbere,
n’intambwe ze zigaragaze inzira.

Zvasarudzwa nguva ino

Zaburi 85: KBNT

Sarudza vhesi

Sarudza zvinyorwa izvi

Yenzanisa

Pakurirana nevamwe

None

Unoda kuti zviratidziro zvako zvichengetedzwe pamidziyo yako yose? Nyoresa kana kuti pinda