Mufananidzo weYouVersion
Mucherechedzo Wekutsvaka

Zaburi 82

82
Abacamanza bagomba guca imanza zitabera#82.0 . . . imanza zitabera: Imana ishagawe n’ibyegera byayo, aho iri mu ijuru, ibabajwe n’abacamanza b’abagome bakurura akarengane hano ku isi; irabamenyesha ko iziyizira ubwayo, ikabacira urubanza bidatinze.
1Ni zaburi ya Asafu.
Imana ihagaze mu ikoraniro ry’ibyegera byayo,
iracira imanza rwagati mu bikomangoma;
2iti «Muzahereza he guca imanza zidahwitse,
no gushyigikira abagiranabi mubabera? (guceceka akanya gato)
3Ahubwo nimurenganure abanyantege nke n’impfubyi,
murengere imbabare n’indushyi;
4nimurokore umunyantegenke n’umukene,
mubagobotore mu minwe y’abagome!
5Ariko nta cyo baramenya, nta n’icyo bumva,
bararindagira mu mwijima,
bigeza n’aho inkingi z’isi zijegajega.
6Jyewe narivugiye nti ’Muri imana,
kandi mwese muri abana b’Umusumbabyose!
7Nyamara, muzapfa kimwe na rubanda,
maze muzashire nk’ikinyamubiri cyose!’»
8Uhoraho, haguruka ucire isi urubanza,
kuko ari wowe mugenga w’amahanga yose.

Zvasarudzwa nguva ino

Zaburi 82: KBNT

Sarudza vhesi

Sarudza zvinyorwa izvi

Yenzanisa

Pakurirana nevamwe

None

Unoda kuti zviratidziro zvako zvichengetedzwe pamidziyo yako yose? Nyoresa kana kuti pinda