1
Zaburi 27:14
Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu
KBNT
Ihangane, wizigire Uhoraho, ukomeze umutima, ube intwari! Rwose, wiringire Uhoraho!
Yenzanisa
Ongorora {{vhesi}}
2
Zaburi 27:4
Ikintu kimwe nasabye Uhoraho, kandi nkaba ngikomeyeho, ni ukwiturira mu Ngoro y’Uhoraho, iminsi yose y’ukubaho kwanjye, kugira ngo mpore nirebera uburanga bw’Uhoraho, kandi nite ku Ngoro ye ntagatifu.
3
Zaburi 27:1
Uhoraho ni urumuri rwanjye n’agakiza kanjye, ni nde wantera ubwoba? Uhoraho ni urugerero rw’ubugingo bwanjye, ni nde wankangaranya?
4
Zaburi 27:13
Nyamara jye nizeye kuzabona ubugiraneza bw’Uhoraho, mu gihugu cy’abazima.
5
Zaburi 27:5
Koko rero, igihe cy’amage, ampa aho nikinga mu nzu ye, akampisha mu bwihugiko bw’ihema rye, akanshyira ahantu hakomeye nk’urutare.