1
Matayo 27:46
Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu
KBNT
Ahagana ku isaha ya cyenda, Yezu avuga mu ijwi riranguruye, ati «Eli, Eli, lama sabaktani?» Bivuga ngo «Mana yanjye, Mana yanjye, icyatumye untererana ni iki?»
Yenzanisa
Ongorora {{vhesi}}
2
Matayo 27:51-52
Ni bwo umubambiko wo mu Ngoro y’Imana utanyutsemo kabiri, kuva hejuru kugeza hasi; isi ihinda umushyitsi, ibitare biriyasa. Imva zirakinguka, n’imibiri y’abatagatifu benshi bapfuye irazuka.
3
Matayo 27:50
Yezu yongera kurangurura ijwi cyane, nuko araca.
4
Matayo 27:54
Umutegeka hamwe n’abasirikare be barindanaga Yezu, babonye umutingito w’isi n’ibyari bibaye, bagira ubwoba bwinshi, baravuga bati «Uyu koko yari Umwana w’Imana!»
5
Matayo 27:45
Kuva ku isaha ya gatandatu kugeza ku isaha ya cyenda hacura umwijima ku isi yose.
6
Matayo 27:22-23
Pilato arababwira ati «Naho se Yezu bita Kristu, mugenze nte?» Bose barasubiza bati «Nabambwe ku musaraba!» We, ati «Ikibi se yakoze ni ikihe?» Ariko barushaho gusakuza, bati «Nabambwe ku musaraba!»
Pekutangira
Bhaibheri
Zvirongwa
Mavideo